Nyanza: Bateye urugo rw’umuturage abacitse batema inka ye

Abagizi ba nabi bateye urugo rw’umuturage utuye mu murenge wa Busoro bashaka kumutema, ubwo barwanaga yirutse arabacika baramuhusha bihimurira ku nka ye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza. Mudahunga Faustin niwe watewe n’ abantu atabashije kumenya bararwana mu rwego rwo kwitabara kuko bashakaga kumutema ariko akizwa n’uko yirutse.

Aya makuru yemejwe na Kwizera Diogenne, umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi mu murenge wa Busoro, ati “Mudahunga ntiyabashije kumenya abo bagizi ba nabi kuko bari bipfutse mu maso. Barwanye we ariruka, abacitse niko gutema inka ye.”

Amakuru avuga ko inka yatemwe yari iri mu rugo, bayitemye ibice bitandukanye ku mubiri barayikomeretsa bikomeye .

Abavuzi b’amatungo (Veternaires) bahageze babona kuyivura bitashoboka ngo izakire hemezwa ko ihita ibagwa ari nako byahise bigenda nk’uko Umuseke wabitangaje.

Ubuyobozi buvuga ko nubwo hari abakekwa, ariko ntawuratabwa muri yombi.

Ubuyobozi kandi bukomeza buvuga ko iyo nka itari iya Girinka ndetse na nyirayo atarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ubuyobozi kandi busaba abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwirinda abo bagizi ba nabi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *