Nyuma y’amagambo yavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Francis ko ubutegetsi bwa Perezida wa Nicaragua, Daniel Ortega ari ubw’igitugu, ko bumeze nk’imiyoborere y’Aba-Nazi yari irangajwe imbere na Hitler mu Budage mu Ntambara y’Isi, iki gihugu nacyo nta kuzuyaza cyahise gica umubano na Kiliziya.
Ibi Papa Francis yabigarutseho ku wa 10 Werurwe 2023 ubwo yavugaga ku bijyanye n’ifungwa ry’umupadiri wo muri Nicaragua, Rolando Álvarez wakatiwe imyaka 26 ahamijwe kugambanira igihugu.
Papa Francis yavuze ko gufunga uwo mu padiri bitanyuze mu mucyo ndetse bisa nko kugarura ubutegetsi bwa gi-Communiste bwatangijwe n’u Burusiya mu 1917 cyangwa ubwa Hitler bwo mu 1935.
Papa Francis yagize ati “Ubu dufite umupadiri uri muri gereza. Umupadiri wari ushoboye ndetse w’intangarugero. Yashakaga kugaragaza ukuri ndetse ntiyemera kujya mu buhungiro.”
Rolando Álvarez ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kugambanira igihugu, gutesha agaciro inzego z’umutekano, gukwirakwiza amakuru atari yo n’ibindi.
Aya magambo ntiyaguye neza Perezida Daniel Ortega yahise afata umwanzuro wo gucana umubano na Kiliziya Gatolika, buyishinja ko yari inyuma y’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byabaye mu 2018 byasize abantu benshi bapfuye.
Kuri iki Cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2023, Nicaragua yavuze ko ihagaritse umubano wayo mu bya dipolomasi na Kiliziya Gatolika nyuma y’aho Papa Francis agereranyije Perezida Daniel Ortega na Adolf Hitler.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nicaragua yavuze ko Ambasade ya Vatican i Managua igiye gufungwa ndetse n’iya Nicaragua i Vatican nayo bikaba uko.