Umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Cota Titch, Uyu muhanzi wari ukunzwe mu njyana ya ‘Amapiano’ yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro.
Yapfuye ari mu gitaramo cy’iminsi ibiri cya Ultra South Africa cyaberaga ahitwa Expo Centre i Nasrec muri Johannesburg.
Urupfu rw’uyu muhanzi rwemejwe n’umunyamakuru w’icyamamare muri Afurika y’Epfo Kgopolo Phil Mphela wavuze ko yitabye Imana.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo Nkalakhata Remix yakoranye na riky Rick ndetse na AKA uherutse kwitaba Imana.
Yamenyekanye muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose n’Isi kuko yayisubiranyemo na Akon.
Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi
Yaherukaga kuza mu Rwanda umwaka ushize muri Nyakanga aho yakoze ibitaramo muri Kigali na Gisenyi.
Costa Titch yari umusore wari ufite imyaka 27. Ni umwe mu bari bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya ‘Amapiano’ agezweho ku isi.

