Umusore w’imyaka 18 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe w’imyaka 13.
Iki cyaha akurikiranyweho cyakozwe kuwa 25 Gicurasi 2022 ahita atoroka nyuma y’uko Ubuyobozi bumenye ko yagarutse bwahise bumuta muri yombi kuri uyu wa 09 Werurwe 2023.
Amakuru Rwandanews24 ifite n’uko yafashwe mu masaha ya saa sita z’amanywa mu murenge wa Mushubati, akagari ka Mageragere ho mu mudugudu wa Rushikiri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Ntihinyuka Janvier yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Uwo musore w’imyaka 18 yafashwe kubera ikibazo cyo gusambanya umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe w’imyaka 13 utuye mu kagari ka Sure, aho uwafashwe icyaha yagikoze kuwa 28/05/2022. Kubera ko uwafashwe yari afite ikibazo cyo mu mutwe yahise ajyanwa kubitaro bya Murunda yitabwaho banahita batanga ikirego kuri RIB.”
Ntihinyuka akomeza avuga ko uyu musore akimara gukora iki yari yarahise atoroka akaba yakekaga ko byibagiranye agarutse ahita afatwa.
Ntihinyuka yaboneyeho gusaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabakurikirana, bakanabarinda guta ishuri.
Uyu musore nyuma yo gutabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gihango.

Niko bimeze bimeze kugira ubumuga bwo mu mutwe ntibivuze ko ubufite ahohoterwa.Niyo mpamvu ubuyobozi bw’inzego zegerejwe abaturage dufite iyo nshingano yo gufatanya b’inzego z’ubutabera kugira imikoranire ikumira ikanahana bene ibyo byaha.