Muhanga: Abatuye I Rongi bibasiwe n’imvura y’urubura

Abatuye mu kagali ka Ruhango bavuga ko imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane yageze hasi ari urubura yangiza imyaka ndetse yica n’amatungo nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kondo, akagali ka Ruhango, avuga ko babonye imvura yakubye nk’uko bisanzwe, ariko igiye kugwa babona ni urubura gusa.

Ati: “Twari tumaze iminsi tubona imvura ikuba ntigwe. Ejo yarakubye nk’ibisanzwe iguye tubona ni urubura rutwikira ubutaka ndetse imyaka yacu irangirika. Umurima wanjye w’ibijumba wose warengewe n’urubura kandi ntacyo umuntu yakora ngo ruveho ubwo ni igihombo.”

Akomeza avuga ko hari abaturanyi be bapfushije ihene ndetse ko hari n’aho bumvise mu yindi midugudu imyaka yangiritse.

Umwe mu batujwe mu mudugudu wa Herezo, we avuga ko iyi mvura yahitanye amatungo yabo. Ati: “Iyi mvura yaguye amasaha mabi tutarava ku isambu kuko tuba twagiye guhinga, rero hari abaturanyi imvura yasanze ihene zabo ku gasozi none yazishe kubera urubura.”

<

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald, mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24.

Ati: “Ejo twagushije imvura y’urubura yangiza imyaka y’abaturage n’amatungo, ariko ku bw’amahirwe nta buzima bw’umuntu yatwaye kugeza ubu. Turacyakomeje gukurikirana no kubarura ibyangiritse, umunsi urenda gushira imvura iguye. Turizera ko ubwo tutarumva ko hari amakuru y’uko hari umuntu yaba yahitanye, ari amahirwe.”

Akomeza avuga ko bitewe n’imiterere y’umurenge wa Rongi uri mu misozi, abaturage batishoboye batuye mu manegeka ndetse n’abafite inzu zishaje cyangwa izangiritse, bigeye gusuzumanwa ubushishozi kugirango behave imvura y’itumba itaragwa ikaba yazahitana ubuzima bwabo.

Ati: “Ibi birasuzumwa ku batishoboye gusa, kuko hari abatuye mu manegeka ariko bafite amikoro. Nk’uko duhora dushishikariza abaturage gutura ku mudugudu, turakomeza kubibakangurira. Abo bigaragara ko batishoboye, birashoboka ko bashakirwa aho baba bari mu gihe cy’imvura.”

Mu mudugudu wa Kondo, imvura yangije Ibirayi, ibijumba, urutoki n’ imboga hapfa n’ihene 4.

Gitifu Nsabimana yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abatuye mu Murenge wa Rongi ko bagomba kuzirika ibisenge by’inzu kuko hakunze kwibasirwa n’ibiza by’umuyaga nubwo ejo atariwo wabangirije, ndetse igihe babonye imvura ikubye bakihutira gucyura amatungo, ariko umuti urambye ngo akaba ari uko bakwitabira gahunda yo kororera mu biraro.

Kugeza ubu, raporo ku byangijwe n’imvura igaraza ko hangiritse Hegitari 2 z’ibirayi, ubwatsi bw’amatungo bwari buhinze kuri hegitari 6, ibijumba byari bihinze kuri Hegitari 2, imboga zari zihinze kuri Hegitari 1 n’ihene 4. Hakomeje gukorwa ibarura ngo hamenyekane ibyangijwe n’urubura byose.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.