Dukurikije ibitangazwa na hareably ni uko iyi mihanda ari imwe mu mihanda iteye ubwoba,ihanamye ndetse igoye kuba wayigenderamo wenyine cyangwa ngo ugende utuje.
Iyi mihanda 8 ngo iteye ubwoba kuburyo bukomeye kuburyo udashobora kuyitwaramo imodoka igihe utameze neza cyangwa igihe utwaye imodoka ifite ikibazo ngo bigoye kuba wahava amahoro.
Khardung La, India

Ni umuhanga ubarizwa mu gihugu cy’u Buhinde ukaba ari umuhanda ukikijwe ndetse uca no bitare n’amabuye impande n’impande kandi ukaba ari muremure mu buryo bukabije nkuko Guiness world Records na National Geographic bibivuga.
Guoliang Tunnel, China

Uyu ni umuhanda ufite metero 1200 z’uburebure uri muri Guoliang mu gihugu cy’Ubushinwa ukaba uca mu musozi muremure mpaka urangiye.
Dalton Highway, Alaska

Ni umuhanda uri muri Amerika y’amajyepfo bigoye ko umuntu we yawucamo bitewe n’imiterere yahoo ndetse n’ubukonje buharangwa.
Eshima Ohashi Bridge, Japan

Uyu ni umuhanda uri muri Japan nawo bitakorohera umuntu wese kuwucamo bitewe n’imiterere yawo.
Atlantic Ocean Road, Norway

Uyu ni umuhanda wubatse hejuru y’amazi nawo ukaba uteye ubwoba kuwunyuraho bitewe n’umuvumba w’amazi uba uzamuka, ariko bikaba bitabuza ba mukerarugendo benshi kuwusura no kuwunyuraho.
Zoji La, India

Uyu ni umuhanda ubarizwa mu gihugu cy’uUbuhinde ariko ukaba uhuza Ladakh na Kashmir,bikaba bitoroha kuwucamo bitewe nuburyo uca mu misozi hagati ku impande zawo hakaba ari imanga,ariko nanone ukaba ugenda ugongana n ‘amatungo.
Hana, Hawaii

Uyu ni umuhanda ukunda kugwamo amabuye ava mu musozi hejuru ndetse bivugwa ko akunda kuwufunga,ariko nawo ubwawo ukaba ari muto kuburyo bukabije.
Kolima’, Russia

Witwa utani,uba mu gihugu cy’Uburusiya ni umuhanda wubatwe n’abafungwa mu mwaka wa 1932 kugeza mu 1953.uyu nawo ukaba uteye ubwoba uba hari umuntu wawinyuzamo wenyine cyangwa ngo yumve yisanzuye.