Dore bimwe mu bintu byangiza ubwonko cyane kandi bishobora kwirindwa

Ubwonko bwa muntu ni urugingo rw’ibanze , rugeraranywa na moteri igenzura ibintu byose ariko hari ibintu byangiza ubwonko dukora buri gihe , tukabihoramo cyangwa tukabyishoramo tutabizi nyamra twakabyirinze.


Ubwonko bufite ubushobozi bwo kubika amakuru , gutekereza no gusesengura ndetse bukagira n’ubushobozi bwo gukusanya amakuru no gutanga amabwiriza ku bindi bice by’umubiri , nta kabuza , iyo bwangiritse cyangwa se bwagize ikibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigira ingaruka ku mubiri wose no ku mibereho ya muntu .


Ubushakashatsi butandukanye ndetse n’inkuru zagiye zandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ku buzima , byagaragaje ko hari ibintu bito bito bishobora kwangiza ubwonko.


Uko byagenda kose uramutse umenye ibi bintu , byagufasha kugira impinduka ugaragaza mu myitwarire no kugira bimwe uhindura kugira ngo urusheho kurinda ubwonko bwawe kwangirika .


Guhorana imihangayiko (stress )
Burya stress ni umwanzi wa mbere w’ubwonko .Stress itera impinduka mbi mu bwonko zirimo kugabanuka mu ngano kwabwo , ibi bigatera impinduka n’imikorere mibi y’agace ko mu bwonko kazwi nka Hippocampus .

Iyo umuntu ahora stress , bigera aho atangira kugorwa no kwiga ibintu bishya , kwibuka bikamugora ndetse akaba ashoboa no kwibasirwa n’izindi ndwara nko kwiheba n’agahimda gakabije .

Kudasinzira bihagije
Burya kudasinzira bihagije nabyo byangiza ubwonko , kudanzira bitera umujagararo mu bwonko . bukananirwa gufata mu mutwe ndetse umuntu akagorwa no kwiga ibintu bishya .

Mu buryo busanzwe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko umuntu akiye gusinzira byibuze amasaha 8 ku munsi .

Inzoga n’ibiyobyabwenge
Inzoga nazo ni mbi cyane ku bwonko no ku mikorere yabwo zirabwangiza ku buryo bugaragara kubatwa n’inzoga nabyo bitera kugabanuka kw’ingano y’ubwonko .

Ibi bikabyara ibibazo byo kwibagirwa bya hato na hato ndetse umuntu akagorwa no kwibuka no kwiga ibintu bishya ubundi nta mugabo wakarengeje iirahuri 2 kimwe ku munsi cy’inzoga naho umugore ntabwo akwiye kurenza ikirahuri 1 ku munsi .

Kunywa itabi
Ikinyabutabire cya Nicotine dusanga mu itabi kigira ingaruka mbi nyinshi ku bwonko . iyo kigeze mu bwonko kirabwangiza kikabutera ibibazo byo kwibagirwa no kugorwa no kwiga ibintu bishya .

Umuntu ubana n’umuntu unywa itabi burya nawe izi ngaruka zimugeraho itabi kandi ryongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zirimo nk’indwara z’umutima kanseri y’ibihaha , hypertension nizindi….

Imirire mibi
Kurya amafunguro akennye bitera kuba ubwonko bwabura intungamubiri z’ibanze kugira ngo bubashe gukora neza ndetse no mu gusana uturemangingo twabwo .

Kutabona imirire inoze kandi byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya Alzheimer itera ibibazo byo kwibagirwa no gufata mu mutwe.

Gukomereka mu mutwe
Gukora impanuka ugakomereka mu bwonko bishobora gutera ikibazo cyo kwangirika kwabwo ibi kandi bikaba bishobora kwangiza bimwe mu bice by’ubwonko bijyana no kwiga , gufata mu mutwe , bishinzwe amarangamutima n’ibindi ….

Ni byiza gukora ibishoboka byose hakirindwa ko wagira ibyago byo gukomereka mu mutwe akaba ari nayo mpamvu usanga ahanini bategeka abatwara moto kwambara ingofero zabigenewe zirinda umutwe .

Kudakoresha ubwonko
Gukoresha ubwonko no gukora ibikorwa bibukangura bigatuma buhora bukora , ni bimwe mu bintu bitera imikorere myiza y’ubwonko .
Ariko kudakoresha ubwonko ukabuhindura ubunebwe bituma bwangirika ni byiza ko umuntu asoma ibitabo agakina iriya mikino bita puzzle nibindi birushaho gukoresha ubwonko bigatuma butekereza cyane .
Kudakora siporo


Burya kudakora siporo birangiza bya cyane iyo ukora siporo biruhura ubwonko bikongera ingano y’amaraso ajya ku bwonko n’ubwonko bukavubura imisemburo iwushyira ku murongo .
Ni byiza ko umuntu wifuza kugira ubwonko butyaye akora siporo ndetse akabigira umuco ni ukuvuga kubikora bihora , byibuze agakora siporo iminota 30 ku munsi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *