Rubavu: Ifungwa rya Tuyisenge ryateje urujijo, yasanganwe agahanga k’uruhinja

Tuyisenge Valens, Umuturage wo mu karere ka Rubavu nyuma yo gufatwa agafungwa yateje urujijo mu giturage aho asanzwe atuye nyuma y’uko bamusanganye agahanga k’uruhinja bikekwa ko akamaranye amezi atanu mu nzu.

Ibi byabereye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Basa ho mu mudugudu wa Kanyukiro, kuwa 07 werurwe 2023 ubwo abaturage bafataga Tuyisenge bakamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko ananiwe kubasobanurira iby’agahanga k’uruhinja yari abitse munzu.

Abaturanyi b’uyu myuryango baguye mu kantu nyuma yo kumva ko Tuyisenge Valens yari amaranye agahanga k’uruhinja munzu amezi agera hafi kuri atanu, bikajya hanze nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we.

Nyirabajyambere Daphrose, n’umuturage utuye mu mudugudu wa Kanyukiro byabereyemo akaba umuturanyi wa Tuyisenge mu kiganiro na Rwandanews24 yatubwiye ko amakuru yamenyekanye nyuma y’uko uyu muturanyi ashyamiranye n’umugore we.

Ati “Umugore wa Tuyisenge yahukaniye iwanjye ambwira ko umugabo ashaka kumutera igisu, mu gitondo cyaho nibwo yambwiye ko yamubikiye amabanga menshi, kuko inzu iri kunuka kubera ko munzu abitsemo agahanga nibwo twagiyeyo n’umuhungu wanjye dusanga koko nibyo aragafite, natwe tubimenyesha mudugudu ajyanwa gufungwa.”

<

Nyirabajyambere akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo afunzwe aribwo batangiye kumva amakuru y’uko uriya mugabo agahanga k’uruhinja yasanganwe ari ak’umwana we yishe yarangiza akamurya, bakaba baratewe n’uko umwana we yarwaye bakamushyingura batumva ukuntu yaba yaramuriye, na none ntibiyumvishe aho aka gahanga k’uruhinja yaba yarakavanye.

Nyirabajyambere Daphrose yishimira ko umuturanyi we yafunzwe kuko akeka ko yashoboraga kuzagirira abuzukuru be nabi (Foto: Koffito)

Nsangiranabo Theogene ati “Baranyongoreye bambwira bati mubyara wawe afite agahanga munzu, ndamubaza ntiyagira icyo ansubiza, ambwira ko ari iboro atunze kuko uwakamutumye yamwemereye terefoni taci, inka n’ibihumbi ijana, umugore we anyongorera ko akamaranye nk’amezi atanu munzu ariko bikaba byaragiye hanze nyuma yo gukimbirana n’umugore.”

Nsangiranabo akomeza avuga ko nyuma yo kubona biteye ubwoba yarahise ahamagara mudugudu ngo akurikiranwe gusa bakaba bakomeje kumva ko ari umwana we yakegese akamuca umutwe.

Nsangiranabo Theogene akimara kubona ko umuturanyi we abitse agahanga munzu yahise amenyesha inzego zishinzwe umutekano (Foto: Koffito)

Yaba Nyirabajyambere n’abaturanyi be bose icyo bishimira n’uko uyu mugabo yafunzwe kuko basanga yari kuzagirira abana babo nabi.

Habamenshi Emmanuel n’umukuru w’umudugudu wa Kanyukiro mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko batunguwe no gusanagana agahanga uyu muturage.

Ati “Ejo natabajwe n’umuturage ko abonye agahanga mu rugo rw’umuturage ndaza mpageze mubajije ambwira ko atazi aho yakavanye, mu bajije uwakamutumye ambwira ko bazahurira ahantu ku gasozi ka Basa akamuha inka,terefoni n’ibihumbi ijana, nta yandi makuru yaduhaye duhita tumushyikiriza RIB Sitasiyo ya Rugerero kuko mu mudugudu hacitse igikuba gikomeye ndetse abaturage bagize ubwoba bwinshi.”

Habamenshi akomeza avuga Tuyisenge mu myaka 10 ishize yigeze gusara ajyanwa I Ndera ariko ko yari yarakize.

Habamenshi Emmanuel, Umukuru w’umudugudu wa Kanyukiro avuga ko nyuma y’uko Tuyisenge atabasobanuriye icyo yagombaga kumaza agahanga yari abitse munzu bahise bamushyikiriza RIB

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry ntibyadukundira kuko n’ubutumwa bugufi twamwandikiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 werurwe 2023 atigeze abasha kubusubiza.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.