Imbamutima za Munganyinka Esther wagabiwe Inka ku munsi w’umugore

Munganyinka ni umugore wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu wagabiwe inka ya Girinka ku munsi mpuzamahanga w’abagore nyuma y’uko yari afite yaje gupfa.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore wa 2023, mu byishimo byinshi yashimiye umukuru w’Igihugu Kagame Paul watangije gahunda ya Girinka ndetse n’uruhare rufatika yagize mu kuzamura iterambere ry’umugore.

Munganyinka uvuga ko asanzwe atunzwe no gucuruza amata akaba nta nka yagiraga ngo imukamirwe yavuze ko iyo yahawe izamufasha kwagura ubucuruzi bwe kandi ikanakamirwa abo yibarutse.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Rwandanews24 yagize ati “Ndanezerewe cyane kuba mpawe inka nyuma y’uko iyo bampaye mbere bayibye, kuba Kagame Paul yongeye kuntekerezaho Imana imuhe umugisha, kuko inka izakamirwa abana banjye dore ko bayanywaga bayaguze bikazabafasha gukura neza.”

Munganyinka akomeza avuga ko kuba Igihugu gifite umutekano bibaha kwigira no gukora, kuko ibyo bakora byose badafite umutekano nta na kimwe bakora bakaba babikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul wahaye umugore ijambo none kuri ubu akaba akataje mu iterambere.

Munganyinka yongeye gushimira imiyoborere myiza y’u Rwanda idaheza, yatumye umugore yimakazwa imbere ndetse agatera imbere muri byinshi.

Munganyinka akomeza avuga ko umubyeyi Kagame Paul akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wamuhaye inka ari umubyeyi mwiza kandi bikaba akarusho kuba yayihawe ku munsi w’abagore.

Buri wa 08 werurwe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.

Munganyinka Esther ashimira Perezida Kagame Paul (Photo: Koffito)
Munganyinka Esther ashimira Perezida Kagame Paul wamugabiye inka amushumbusha iyo bari baramuhaye ikibwa (Photo: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *