Umubare w’abantu barenga 20 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata muri restaurant mu mujyi wa Ruhango. Ntiharamenyekana icyanduje abo bantu, ariko abarwaye baragaragaza ibimenyetso byo gucibwamo no kuruka.
Amakuru y’uburwayi bw’aba baturage yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens.
Ati “Turimo gukurikirana abaturage bacu ko boroherwa. Ni restora isanzwe igendwamo n’abantu, bariyemo bananywa amata, ntabwo turamenya icyabihumanyije, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana ari na ko abashinzwe ubuvuzi bita ku baturage.”
Yakomeje avuga ko yari afite umubare w’abantu barenzeho gato 20 bari ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo mu mujyi wa Ruhango.
Ati “Undi tubona ko akeneye kwitabwaho kurushaho twamujyanye ku Bitaro by’Intara bya Kinazi.”
Meya Habarurema yahumurije abaturage ko mu biribwa hari ubwo biba bifite ikintu cyatuma umuntu ubiriye arwara, kandi ibyo bisanzwe bibaho, ndetse avuga ko abaturage bakwiye gutekana kuko abarwaye bari gukurikiranwa nk’uko yabitangarije Umuseke.
Amakuru avuga ko aba barwaye baririye muri iriya restora ejo ku wa Kabiri taliki ya 7 Weruwe 2023, ariko ibyo kurwara kwabo byamenyekanye kuri uyu wa Gatatu.