Nyuma y’amasaha make M23 itangaje ko ihagaritse imirwano rwongeye rwambikanye

Amakuru ava mu burasirazuba bwa RDC aravuga ko imirwano yakomeje hagati y’ingabo za Leta ndetse n’umutwe wa 23 bikaba binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika intambara.


Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiriye ku dusozi twa Kirotshe muri Masisi, iri gusatira no mu bindi bice nka bya Kivu ya Ruguru mu birometero 10 uvuye mu burengerazuba bw’umugi wa Sake.


Indi mirwano nk’iyi ngo yubuye ku muhanda uhuza Mabenga na Rwindi werekeza mu majyaruguru ya Rutshur
Nyuma y’amasaha 6 gusa hatangajwe agahenge, imirwano yongeye gutangira kuri uyu wa 3 mu giturage cya Ngingwe giherereye mu magepfo ya Karuba ituwe aba pfuni Shanga.


Amakuru aturuka muri icyo cyaro avuga ko inyeshyamba za M23 ziri hafi yo kwigarurira umuhanda mu kuru uhuza Sake na Minova iteganye na Kirotshe.


Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 3 ingabo za Congo FARDC n’imitwe bafatanije barakihagazeho muri icyo gitero bahanganyemo na M23
Ubu tuvugana abaturage batuye muri ibyo bice bakomeje guhunga ku bwinshi urusaku rw’imbunda nini n’into rutari guhosha. Aho bamwe bahungiye Sake werekeza Goma, abandi bajya ahitwa Bweremana na Minova muri Kivu y’amajyepfo.


Ni imirwano ibaye nyuma y’aho RDC binyuze mu MUVUGIZI WA Guverineri n’igisirikare, major Ndjike Kaiko atangaje ko ibyo M23 yemeye byo guhagarika imirwano bidashoboka mu gihe ikomeje kubatera, atanga urugero rw’inkambi ya gisirikare ya Karuba, i Masisi ya Kibirizi na Rwindi na Mabenga-Rwindi muri territoire ya Rutshuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *