Umugabo wo muri Kenya wiyise Yezu Kirisitu, ahangayikishijwe nuko hari abaturage batangiye imyiteguro yo kuzamubamba ku musaraba mu bihe bya Pasika
Abakiristu bemera umunsi wa Pasika, batangiye igihe cyo kwitegura kwizihiza umunsi Mukuru bazirikanaho kuzuka kwa Yezu Kirisitu (Yesu Kirisitu) ariko hari bamwe bo mu gihigu cya Kenya bo bari mu myitegura yo kuzabamba ku musaraba umunyakenya wiyise Kirisitu l, kugira ngo bahinyuze niba ari Kirisitu w’ukuri cyangwa ari umunyabinyoma.
Uyu mugabo ufite urusengero rwitwa Yeruzalemu nshya, yagaragaje ko afite impungenge z’umutekano kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga, kubera agatsiko k’abaturage mu gace ka Bungama bahigiye kuzamubamba ku musaraba igihe cya Pasika bagamije kureba niba ibyo avuga ari ukuri koko.
Abaturage bagaragaza ko biteguye kuzabamba Eliud Simiyu kugira ngo barebe ko azazuka nyuma y’iminsi itatu nk’uko Yezu Kirisitu uvugwa muri Bibiliya yazutse. Uyu mugabo ubu afite ubwoba bwo kubambwa ku musaraba kuko abazamubamba bagambiriye kumwica.
Umwe mu baturage biteguye kubambwa kwe yagize ati: “Mu by’ukuri tugomba kugerageza Ukwizera kwe nk’uko Yezu Kirisitu yageragejwe.”
Undi muturage yagize ati: “Turashaka kumenya ukuri niba ari messiya w’ukuri.”
Simiyu ni we washinze kandi akaba n’umuyobozi w’Itorero rya Yeruzalemu nshya, riherereye mu mudugudu wa Lukhokwe, mu gace ka Tongaren.
Avuga ko ari Yesu w’ukuri uvugwa muri Bibiliya kandi ko afite imbaraga zo gukora ibitangaza. Abayoboke b’iryo torero bavugwa nk’abamarayika cyangwa abahanuzi kandi babujijwe gukoresha amazina yabo nyakuri.
Simiyu ushobora gupfira ku musaraba, yavutse mu 1981. Ababyeyi be bitwa Francis na Cecilia Simiyu, bapfuye akiri muto.
Yavutse ari Umugatolika, yiga mu ishuri ribanza rya Mukuyu i Tongaren, mu Ntara ya Bungoma. Yavuye mu ishuri akiri muto ubwo yigaga mu cyiciro cya mbere mu mashuri yisumbuye. Amaze kuva mu ishuri, yahise atangira umwuga w’ubuhinzi.
Yashatse umugore afite imyaka 20 mu mwaka wa 2001, yabyaye abana umunani – umuhungu we mukuru yiga muri Kaminuza naho umukobwa we agiye gutangira kwiga muri Kaminuza.
