Kigali: Umugabo yahanutse mu igorofa ahasiga ubuzima

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yahanutse mu igorofa ya gatanu y’isoko rizwi nk’Inkundamahoro Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, ahita yitaba Imana.

Byabaye ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

Ni umugabo wari wambaye umupira wa kaki, ipantalo y’umukara anafite ingofero y’umukara.

Ababonye uwo mugabo ahanuka, bavuga ko ashobora kuba yiyahuye kuko yanyuze mu birahure mu buryo bugaragara ko atari impanuka.

Ntabwo imyirondoro y’uwo mugabo yabashije kumenyekana kuko nta byangombwa yari afite.

<

Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera ariko basanga yashizemo umwuka.

Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zahageze, umurambo wa nyakwigera ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzumwa, naho iperereza ku cyateye uru rupfu ryo rikaba eyahise ritangira.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.