Imirambo y’abasirikari babiri yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda yasubijwe muri Congo

Kuri uyu wa 07 Werurwe 2023, Leta y’u Rwanda yasubije Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo imirambo y’abasirikari babiri barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, ubwo bageragezaga ku bwinjiraho barasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihe bitandukanye, bikaba byakozwe binyuze muri EJVM.

Aba basirikari harimo uheruka kuraswa muri iki cyumweru dusoje kuwa 04 Werurwe 2023, ndetse n’undi warashwe mu kwezi kw’Ugushyingo 2022 Leta ya Congo ikaba yari yarabanje kumwihakana.

Itsinda rihuriweho n’Ingabo zo mu Karere k’Ibiyaga bigari rishinzwe kugenzura ibibera ku mupaka (EJVM) niryo ryashyikirijwe iyi mirambo y’abasirikari ba Congo bayihawe n’Ingabo z’u Rwanda ngo bayishyikirize Ingabo za Congo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, tariki 19 ugushyingo 2022, nibwo umusirikari wa Congo witwa Kasereka Malumalu wari wambaye imyambaro y’igisirikare cya congo FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Na none kuwa 04 Werurwe 2023 Nzenze Sambwa didier, Umusirikari wa FARDC yagerageje kurenga umupaka uhuza RDC n’u rwanda arasa, ahita araswa ahasiga ubuzima.

Uretse imirambo yasubijwe muri Congo, hari n’ibikoresho birimo amasasu n’imbunda byasanganwe aba basirikari byasubijweyo.

Reba Videowo uko byari byfashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *