Huye: Bamwe mu babyeyi batunga agatoki bagenzi babo ku burere baha abana

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ikibazo cy’uko abana batagikorwaho ngo umubyeyi abahane, ari uko byabaye icyaha ku muntu ucyashye Umwana kuko ahita akubwira ko afite uburenganzira bwo kwishyira bakizana ababyeyi bakaba bavuga ko ari uburenganzira bw’umurengera nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaturage bo mu Murenge wa Huye bavuga ko iterambere n’ibyo bamwe bita ubusirimu bidakwiriye gukuraho uburere bugomba guhabwa Umwana mu muryango nubwo iyo umubwiye ko ari bibi akubwira ko ari ubuturage kuko yahawe uburenganzira busesuye bwo gukora ibyo ashaka.

Nyiranshimiyimana ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Njyewe mbona bigoye ko ikibazo cy’imyitwarire idahwitse y’abana ituma baba ibyigenge gicika burundu kandi hari ababyeyi badakozwa ibyo kwereka abana babo inzira nziza bagomba kunyuramo ntibabe ibirara kuko babigize urwitwazo ngo bahawe uburenganzira. Hari uwo nabwiye ngo Umwana we ko asigaye afite imyitwarire ishobora kuzatuma atwara inda imburagihe none wa wamuganirije akagabanya amarere. Yansubije ko ndi umuturage, ntagomba kuzana ubuturage bwanjye mu mirerere y’abana be. Ngo niba gusirimuka byarananiye, nimurekere abana kuko bafite uburenganzira bemererwa n’amategeko.”

Akomeza avuga ko ababyeyi bafite imyumvire isana n’aho yorohereza abana kuba ibyigenge cyane abakobwa kuko abenshi usanga batewe n’inda z’imburagihe kandi iwabo baravugaga ko ari ubusirimu n’uburenganzira.

Ati: “Uyu mwana w’umukobwa byarangiye atwaye inda, umwaka ushize yarabyaye. Uru ni urugero rumwe rw’ibyo niboneye n’amaso. Uwamuteye inda sinamumenya kuko iwabo bamuhaga uburenganzira busesuye bwo kujya ku dusantere no mu mujyi kandi bakamushyigikira mu kwambara ubusa ngo ni ubusirimu kandi abyemererwa n’amategeko.”

<

Mugenzi we uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko hakiri urugendo rwo kwigisha bamwe mu babyeyi bavuga bajijutse ntawababwiriza uko barera ndetse ko ubabwiye bamubwira ko ibyo avuga ari ibyakera, ubu hariho iterambere n’uburenganzira bw’umwana bitandukanye nuko mu gihe cyacu twabyirutse.

Ati: “Umukobwa wanjye yambyariye iruhande inshuro ebyiri. Namubwiraga kugabanya amarere akambwira ko ari muri viziyo ntacyo namugiraho inama ngo yumve. None uwo yabyaye nawe ejobundi yarabyaye ku myaka 16 y’amavuko. Nawe yageraga ikirenge mu cya nyina kuko umubwiye yamusubizaga ko ari ubuturage ashaka kumuzanaho, nyina akavuga ngo bajye bamurekera Umwana yahawe uburenganzira na leta.”

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akaba n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, we avuga ko iterambere n’ibyo bise uburenganzira bw’abana aribyo bitiza umurindi kuba indakoreka ku bana.

Ati: “Abana dufite ntawukibakoraho kuko bavuga ko babonye uburenganzira bwo kwishyira bakizana bagakora ibyo bashaka. Njyewe ntabwo ndafungirwa ko nahannye Umwana kuko sinamukoraho bitewe no gutinya gufungwa, ariko hari abaturanyi bafunzwe kubera ko bahannye abana bya kibyeyi. Ibi bigirwamo uruhare na ba nyina kuko bahita birukira kuri RIB n’amarira menshi bakavuga ko umugabo yakubise Umwana bunyamaswa kandi babeshya. Ahubwo icyitwa uburenganzira cyakongera kigasobanurirwa abaturage neza.“

Akomeza avuga ko igihe cyose umuntu afite icyo yagambiriye yarira ukabona afite ikibazo koko, ariko ataribyo. Ati: “Njyewe ntabwo ndenganya RIB, kuko nawe umugore w’umuturanyi agutungutseho arira n’umwana barikumwe nawe arimo kurira, hatabayeho gushyira mu gaciro ushobora kugenda ugakora ibara kandi uwo mugabo arengana. Rero ababyeyi b’abagore bagomba kugira uruhare rugaragara kuko nibo badatuma abana tubashyiraho igitsure ngo ni ubusirimu.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango CLADHO, Murwanashyaka Evaliste yavuze ko imirongo yashyizweho ngo uburenganzira bw’ abana bwubahirizwe itakuyeho inshingano z’ababyeyi zo kurera.

Ati: “Umwana uburenganzira arabuvukana ntabwo yabuhawe, ahubwo iyo mvugo igomba no gucika. Hashyizweho imirongo ngenderwaho kubera ko abana ari abanyantege nke, ababyeyi barabakubitaga bamwe bakahasiga ubuzima, ku bigo by’amashuri abarezi bakabakubita bakabagira intere.”

Akomeza avuga ko ibyo byose byatumye hashyirwaho imirongo ituma uburenganzira bw’umwana budahutazwa ndetse hashyirwaho n’ibihano ku muntu warengereye mu guhana Umwana.

Ati: “Ababyeyi badaha abana uburere bitwaje ko hashyizweho imirongo ituma badahutaza abana, ariko ntahanditse ko umubyeyi atagomba kurera Umwana we kuko ni inshingano. Abantu bose bagomba kumenya ko Umwana aganirizwa inkoni cyangwa ibindi bihano biremereye ataribyo bituma yumva.”

Ku bijyanye n’ababyeyi bagenzi babo batunga agatoki ko hari ibyo bita ubusirimu bituma hari bamwe batwara inda z’imburagihe, Murwanashaka yagize ati: “Ibyo sibyo. Abayeyi bagomba kumenya ko iterambere n’abana rigomba kubageraho. Kera ababyeyi batubyaye bavuga ko uwambaraga ibigera ku birenge ariwe wabaga afite umuco kuko niho iterambere ryabo ryabaga rihagaze. Ubu ntiwafata Umwana w’umukobwa ngo umugurire imyambaro itanu yose igera ku birenge ngo wibwire ko aribwo urimo kurera neza. Ahubwo akeneye kwambara n’iyo mini (mini jupe) ariko idateye isoni, ukambwambika bijyanye n’igihe turimo.”

Akomeza avuga ko mu mibare itangazwa n’inzego zibifitiye ububasha, ntaho basanze Umwana yaratwaye inda kubera imyenda yambara.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo ya 218 ivuga ko umuntu wese ukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya Umwana, ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) ku geza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihimbi ijana (100 000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300 000).

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.