Umu DJ wo muri Tanzaniya yakoreye agashya katarakorwa n’undi muntu ku musozi wa Kilimanjaro

DJ wo muri Tanzaniya yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza amashusho ye akina umuziki hejuru yumusozi muremure muri Afrika, umusozi wa Kilimanjaro.

Joseph Simo uzwi cyane nka DJ Joozey yacuranze iminota cumi n’itanu umuziki hejuru yumusozi wa metero 5895

“Ni gewe muntu wa mbere ubashije gukina umuziki iminota 15 kuri uyu musozi. IMANA NI NZIZA!” DJ yanditse aya magambo ku mashusho yasangije abamukurikira

Joozey ni umwe mu bacuranzi ba Tanzaniya bari kuzamuka neza.

Nk’uko ikinyamakuru Tangaza Magazine kibitangaza ngo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko amaze imyaka igera kuri itanu muri showbiz.

Umwaka ushize, uy mu DJ yari umwe mubanyafurika bake batoranijwe kwitabira ubukangurambaga bwa alubumu yumuraperi w’umunyamerika DJ Khaled kuri alubumu ye ‘God did.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *