Mu mafoto reba ahantu 5 hateye ubwoba ku Isi kubera ibihabera

Mu mibereho y’ikiremwa muntu usanga dukunda gutembera mu bice bitandukanye by’Isi ari nako bamwe muri twe bagenda bavumbura ahantu nyaburanga umuntu wese yakwishimira gusura no kureba ibyiza byaho.


Nubwo bamwe banyurwa n’ibyo babona, hari n’abandi bagera ahantu hakabatera ubwoba, ugasanga ni hamwe umuntu atifuza gusubirayo cyangwa akambaza Imana ngo ahave amahoro.

Ikirwa cya Dolls muri Mexique


Iki kirwa cyashyizwe mu Murage w’Isi w’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Xochimilco, kizwi nk’Ikirwa cy’Ibipupe. Giherereye mu Gace ka Xochimilco, kizwi cyane kubera ibipupe birenga amagana bihamanitse.
Ibipupe bimanikwa ku biti kandi bikwirakwizwa mu byatsi byo muri ako gace. Nubwo bisa n’ibidashoboka, binateye ubwoba, bifite icyo bisobanuye kuko aka gace kahoze gatuwe, habaga umugabo wapfuye witwa Julian Santa Barrera.
Nyuma yo kubona umubiri w’umukobwa wapfuye mu muyoboro uri hafi, Barrera yakusanyije ibipupe mu byiringiro byo kwirinda imyuka mibi kuko atasobanukiwe iby’imvano yawo.
Ubu abantu baratinyuka bakajya gusura ako gace baciye iy’amazi bakajya kuri icyo kirwa bakirebera amateka yaho.


Umujyi wa Centralia muri Pennysylvania

<


Kuva mu mpera z’imyaka ya 1800 kugeza mu myaka ya 1960, Centralia ni umujyi utuje muri Pennsylvania. Wari ufite ibirombe byawo.
Mu gihe ikirombe kimwe cyafashwe n’umuriro mu 1962, watangiye gukwirakwira munsi binyuze mu miyoboro yari ihari. Nubwo abaturage bari bazi uko ibintu bimeze, ntibigeze bahangayikishwa kugeza hagaragaye ibintu bibiri bitangaje.
Nyiri sitasiyo yari iri hafi avuga ko haje ubushyuhe budasanzwe mu bigega bye bya petrole byo munsi y’ubutaka mu 1979, ndetse n’umuhungu ukiri muto warigise ahareshya na metero 45 mu 1981.
Kuva ibyo byaba, abari batuye muri uwo mujyi baragabanutse cyane. Kugeza aho mu 2014 hasigaye abaturage barindwi gusa.
Ubu umujyi ugaragara nk’uw’abazimu wuzuyemo amatongo menshi cyane n’ibisate mu mihanda. Kugeza n’ubu haracyazamuka imyotsi ndetse abahanga mu bya siyansi bavuga ko bizaguma gutyo mu gihe cy’imyaka 250.


Umuryango ujya i Kuzimu [‘Door to hell’ ] muri Turkmenistan


Aya marembo aherereye hagati mu butayu bwa Karakum muri Turkmenistan. Yiswe ‘Door to hell’, bishatse kuvuga ‘umuryango w’i Kuzimu’. Ni izina abaturage bahaye ahantu hafite uburebure bwa metero zirenga 70 hatajya hazima.
Igihe abahanga b’Abasoviyeti batangiraga gucukura peteroli mu 1971, bakubise ku kigega cya Gas methane maze ahacukurwaga harasenyuka. Bituma umwobo munini waho urekura umwuka mubi mu kirere.
Abahanga mu bya siyansi bahisemo gucanira uwo mwobo kugira ngo batwike iyo gas, ariko ihita itangira kwaka kugeza magingo aya.


Ishyamba rya Aokigahara mu Buyapani


Iri shyamba riri mu Ntara ya Yamanashi mu Buyapani. Riri ahantu hasa n’ahatuje, hepfo y’umusozi wa Fuji, rifite amateka atangaje cyane. Hazwi ku izina ry’“Ishyamba ryo Kwiyahura,” ni ahantu ha kabiri ku Isi hazwiho gukorerwa ibikorwa byo kwiyahura nyuma ya Golden Gate Bridge.
Mu mwaka wa 2010, abantu 247 bagerageje kuhiyahurira ariko 54 muri bo ni bo bonyine bapfuye abandi ntibapfa. Ibikorwa biriberamo hari ababihuza n’imyuka bivugwa ko ari iy’Abayapani iba muri iryo shyamba.
Ba mukerarugendo benshi bahatemberera bagenda bashyira akamenyetso ku nzira y’aho banyuze cyangwa umugozi kugira ngo byorohe kubona uko basubira inyuma.


Ubuvumo bwa Gomantog muri Malaysia


Ubuvumo bwa Gomantong muri Malaysia bukikijwe n’inkuta z’amabuye zifite uburebure bwa metero hafi 100. Abashyitsi bakunze kuhasura bahava bahirahira bavuga ko hatangaje cyane kandi hateye ubwoba.
Gomantong ibamo uducurama turenga miliyoni ebyiri, ibinyenzi ndetse hariho ibindi biremwa byinshi byiza ushobora guhura nabyo, harimo inzoka, sikorupiyo, ndetse n’ibindi binyabuzima biba mu mazi ushobora kuba utarabona.
Src: treebo.com

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.