Abo muri Koperative Girubuzima itunganya amata ikayavanamo amavuta yo kurya n’ayo kwisiga mu karere ka Nyagatare bavuga ko bafite umusaruro waburiwe isoko bagasaba ko Leta yabafasha kubona aho igurisha ibyo yatunganyije bitaragurishwa haba mu gihugu no hanze yacyo.
Ibi Hodari Fred wo muri Koperative, ukomoka mu karere ka Nyagatare nk’umwe mu bitabiriye imurikabikorwa ry’ibikomoka ku mata riheruka kubera mu karere ka Rubavu ryateguwe n’ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’inka zitanga umukamo nibiwukomokaho RNDP yabigarutseho avuga ko hari umusaruro baburiye isoko.
Ati “Amata tuyabyazamo amavuta yo kurya no kwisiga, twabonye ko bishobora kugirira abantu akamaro kuko amata avamo intungamubiri tubikomoye ku kuba amata yabasha kubyazwamo ibikorwa bimara igihe kirekire cyangwa umuntu yayisiga uruhu rugasa neza gusa turacyagorwa no kubibonera isoko.”
Hodari avuga ko igitekerezo cyo kubyaza amata umusaruro bari bagikomoye ku musaruro w’amata babonaga ko wabaye mwinshi mu karere ka Nyagatare ukangirika, kandi n’agaciro k’amata kakiri hasi bahitamo kwishakamo ibisubizo ngo bayabyazemo igikorwa kiramba.
Hodari akomeza avuga ko ibyo bakora ari byinshi ariko badafite amasoko bagurishaho ibyo batunganya, bagasaba ko Leta yabafasha kubona amasoko imbere no hanze y’igihugu.
Umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’inka zitanga umukamo nibiyakomokaho RNDP, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, avuga ko bishimira imigendekere y’imurikabikorwa ry’amata kuko ritaramara igihe ritangiye kandi basanga ririmo gutanga umusaruro kuko rituma abanyarwanda bamenya ibikorwa n’abanyamuryango.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Solange Uwituze avuga ko iyi Koperative basanzwe bakorana nayo batari bazi ikibazo yahuye nacyo cyo kubura isoko ry’Umusaruro wayo ariko ko bagiye kugikurikirana bakayifasha.
Ati “Koperative Girubuzima dusanzwe dukorana tukanabafasha kwitabira amamurikagurisha atandukanye, ibi bibafasha kumenyekanisha ibyo bakora, tukanabaha amahugurwa kugira ngo amata batunganyije ajye ku isoko yujuje ubuziranenge. Tuzakomeza gukorana nabo kugira ngo tubafashe kwagura isoko bafite,”
Dr. Uwituze akomeza avuga ko kandi barajwe inshinga no gufasha aborozi kuzamura umukamo kugira ngo abakora ibiwukomokaho bawubone.
Koperative Girubuzima igizwe n’abanyamuryango biganjemo abagore n’urubyiruko bavanwe mu bucoracora bwo kwambutsa ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda babivanye mu gihugu cya Uganda.


