Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro yateye utwatsi iby’uko akarere kazafasha ikipe ya Rutsiro FC kwishyura amadeni ibereyemo abaturage rutandukanye uhereye kuwayigemuriye ikibiriti cyo gucana, amakara yo gutekesha, ibiryo ndetse no kwishyura nyir’inzu iyi kipe yari icumbitsemo.
Ibi uy’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere yabigarutseho mu kiganiro yahaye Rwandanews24 nyuma y’iminsi mike inama njyanama isanzwe y’akarere ka Rutsiro yateranye kuwa 25 Gashyantare 2023 yemeje ko ikipe yongererwa miliyoni 16 frw ku ngengo y’imari bari bayigeneye.
Nyuma y’inkuru twabagejejeho mu minsi itambutse yagarukaga ku madeni iyi kipe ibereyemo rubanda, kandi hakaba harimo n’abandikiye akarere bagasaba ko kakibushyura kakabitera utwatsi twumvaga ko mu ngengo y’imari ivuguruye akarere kazongerera ikipe amafaranga kugira ngo ibashe kwishyura amadeni ibereyemo rubanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Bagirishya Pierre Claver, atangaza ko amadeni ikipe ya Rutsiro FC ibereyemo abaturage ariyo izayiyishyurira kuko ifite ubuzima gatozi.
Ati “Iby’ikipe nta kintu nabivugaho kuko ifite ubuzima gatozi kandi irigenga, ibyo kuvuga ngo izishyura amadeni gute sinabivugaho kuko ntari umuvugizi wayo, kuko twebwe ikipe turayunganira mu by’ubushobozi.”
Bagirishya wemera ko akarere ariko muterankunga mukuru w’ikipe akomeza avuga ko bakora ibyo bumvikanyeho n’ikipe, kugeza ubu ikaba itaragaragariza akarere ayo madeni ibereyemo abaturage.

Ukutavuga rumwe guhatse iki?
Akarere ka Rutsiro nk’umuterankunga mukuru wa Rutsiro FC gaherutse kwemerera Rwandanews24 ko kuba ikipe ibereyemo amadeni rubanda arenga Miliyoni 80 Frw, hari uruhare babigizemo, kuko amafaranga yose bari barageneye iyi kipe batigeze bayabaha ahubwo bakaba kimwe cya kabiri.
Ibi byagarutsweho kuwa gatatu, tariki 24 Kanama 2022 ubwo hakorwaga ihererekanya bubasha hagatu y’ubuyobozi bushya bw’ikipe n’ubwari bucyuye igihe.
Aho bemeye ko kipe ibereyemo amadeni abakinnyi, abakozi, bamwe mubayihaye ibyo kurya, ibibazo byagaragajwe na nyiri inzu abakinnyi bari bacumbitsemo uvuga ko bayisenye asagaba ko yasanwa n’ibindi bibazo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne, wari uhagarariye akarere muri uyu muhango yavuze ko amafaranga bari barageneye ikipe mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 byarangiye bayihawe kimwe cya kabiri ari nabyo byatumye kuri ubu ikipe ifite amadeni, ariko bagiye gukora iyo bwabaga aya madeni akishyurwa.
Ati “Ubuyobozi bw’ikipe bucyuye igihe twabushimira ko bwakoze iyo bwabaga bukanafata amadeni kugira ngo ikipe itamanuka mu cyiciro cya kabiri, aya madeni akaba yaratewe n’uko amafaranga ikipe twari twayemereye nk’akarere byarangiye bahawe kimwe cya kabiri, amadeni arazwi kandi tugiye gutangira kuyishyura mu minsi mike duhereye kuyihutirwa kuruta ayandi kugira ubuzima bw’ikipe bukomeze.”
Havugimana yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023 ikipe bazayiha amafaranga yisumbuye kuyo bari bayihaye mu mwaka w’abanje kugira ngo ikipe izabashe kwitwara neza.
N’ubwo twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ikipe ntibidukundire, ariko hari amakuru ahari ko kubera amadeni iyi kipe ibereyemo abaturage batandukanye hari abakozi bayo bigeze gufungirwa i Huye ubwo bari bagiye gukina umukino ubanza w’imikino bazira ko bagaburiwe bakanaryama ntibishyure, bakisakasaka bakabanza gushaka ubwishyu, hakaba n’amafaranga banga kwishyura bavuga ko ari baringa ayo madeni atabayeho.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 akarere kari karageneye ikipe ya Rutsiro FC miliyoni 148,677,78 frw, mu gihe mu ngengo y’imari ivugurye bayongereyeho miliyoni 16,518,618 yose hamwe aba miliyoni 165,196,346 frw.
Akarere ka Rutsiro mu mwaka wa 2021/2022 kari kageneye ikipe ya Rutsiro FC ingengo y’imari ya miliyoni 90 Frw ariko bongereyeho ayandi umwaka urangira gatanze miliyoni 170 Frw, mu gihe ikipe yari yifuje ingengo y’imari ya milioni 380 Frw kugira ngo ikipe ikore neza.

