Uwitegura kuba se w’umwana yaguye hasi arahwera ubwo yamenyaga ibiciro by’ibikoresho by’uruhinja

Christopher Chambula w’imyaka 34, w’ahitwa Chililabombwe muri Zambia, yikubise hasi nk’intosho arahwera, ubwo yari agiye kuneka amakuru y’ibiciro by’ibikoresho by’uruhinja yitegura kwakira agasanga birahenze cyane.


Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko Christopher akimara kubwirwa n’umukunzi we ko yamuteye inda,yahise yihutira kujya ku isoko mu mujyi w’iwabo kumenya aho ibiciro by’ibikoresho bikenerwa n’uruhinja bigeze,abimenye biramurenga yikubita hasi araraba.
Icyamuhuhuye cyane ngo n’igiciro cya pamperise [diapers] zambikwa abana mbere yo kubambika imyenda.


Uyu akimara guhabwa ipaki ngo yarebye abona handitseho ko ari amakwaca akoreshwa muri iki gihugu angana na 549 niko kunanirwa guhagarara ku maguru ye yikubita hasi arahwera.


Icyababaje benshi nuko ngo uyu mugabo yabanje hasi umutwe,abantu bahuruye basanga yataye ubwenge bahita bamujyana kuri Central hospital bigizwemo uruhare na nyiri iduka yari agiye guhahira.


Abamuzi babwiye itangazamakuru ko hari akaduka yakoragaho mu isoko ryitwa Kakoso market aho ngo ku kwezi bamuhemba Amakwaca 400.
Ntabwo havuzwe igihe ibi byabereye gusa ngo uyu musore yaguye mu isoko ryitwa Shoprite muri Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *