Kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Werurwe 2023, nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Dr Ruzibiza Emile yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira, gutunganya ubutaka na Inovasiyo mu ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’Ubworozi (RAB).
Iri tangazo rigira riti: “Nshingiye ku itegeko No 017/2020 ryo ku wa 7/10/2020 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, 7; ndakumenyesha ko wirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira, gutunganya ubutaka na Inovasiyo mu ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’Ubworozi (RAB), guhera uyu munsi taliki ya 4 Werurwe 2023.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yamenyesheje iyirukanwa rya Dr Ruzibiza Emile ku mirimo ye, Umukuru w’Igihugu Kagame Paul, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Minisitiri ushinzwe abakozi.
