Gisagara: Babuze ibiti bivangwa n’imyaka

Abaturage bavuga ko kubura ibiti bivangwa n’imyaka byabagizeho ingaruka bakarumbya bitewe nuko ubutaka bwabo bwahise bukamurwa n’izuba bigatuma imyaka bahinze mu gihembwe gishize yuma bakagira amapfa none nubu iyo bagiye kubisaba babwirwa ko ntabihari nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umugabo ukora ubuhinzi bw’imboga avuga ko batewe impungenge n’ibura ry’ibiti bivangwa kuko babikeneye, ariko bakabibura.

Ati: “Twamaze gusobanukirwa akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka ko birwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe harimo kurwanya isuri kuko bifata ubutaka, kubika amazi mu butaka ndetse bikarwanya n’inzara kuko iby’imbuto biraribwa, ibitaribwa bigatanga ubwatsi bw’amatungo.”

Babuze ibiti bivangwa n’imyaka ngo bibafashe guhangana ‘imihindagurikire y’ibihe

Akomeza avuga ko nta hantu bafite bagura ibiti bivangwa n’imyaka, ahubwo ko ubuyobozi bw’umurenge aribwo bu bitanga bufatanyije n’abajyanama mu by’ubuhinzi.

Ati: “Nk’ubu twatangiye guhinga, ariko ihinga rigiye kurangira twarabuze ibiti bivangwa n’imyaka. Twabisabye ku Murenge kuva twatangira kurima, ariko batubwiye ko nta biti Bihari. Turifuza ko badufasha kubibona kuko iyo babiduha kare twari guhinga byaramaze gufata.”

<

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko utuye mu Murenge wa Save, we avuga ko yabanje gusiragizwa nyuma akarambirwa akabireka. Ati: “Mu nama batubwiye ko ibiti bitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse ko ubikeneye ajyayo kubisaba. Nagiyeyo kuva mu mpera z’ Ukuboza 2022 ngirango nintangira kurima nzahite mbitera, ariko namaze ukwezi batarabimpa. Nyuma barambwiye ngo nta biti Bihari. Turifuza ko badufasha kuko barabizi inaha duhura n’ikibazo cy’izuba rikabije kandi ibiti bivangwa n’imyaka byadufasha guhangana n’iki kibazo.”

Umuhinzi w’ibigori ufite ibiti bivangwa n’imyaka mu murima we, avuga ko we yabibonye ubwo babitangaga mu mwaka wa 2021 mu buryo bwa rusange, ariko bitarongera gutangwa.

Ati: “Ntabwo umuturage ku giti cye babimuha kuko baheruka kubitanga muri rusange muri 2021. Njyewe nafashe ibiti bya avoka kuko uretse kumfasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bitanga n’amafaranga iyo byeze. Abajya kubisaba ubu bababwira ko ntabihari kuko nanjye aho ndimo guhinga ubu ntabirimo.”

Abafite ibiti bivangwa n’imyaka bavuga ko babihawe mu 2021

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza jean Paul, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko abaturage bitiranya kubura ibiti bivangwa bivangwa n’imyaka n’igihe nyacyo bitererwa.

Ati: Iyo umuturage ashaka ibiti bivangwa n’imyaka yiyandikisha ku bajyanama mu by’ubuhinzi bakazageza urutonde ku ushinzwe ubuhinzi ku Murenge cyangwa we akigirayo akiyandikisha. Muri iki gihe ntabwo ibiti birimo gutangwa kuko Atari igihe cyabyo cyo guterwa, ahubwo turabakangurira gukomeza kwiyandikisha kugirango igihe cy’itera ry’ibiti nikigera bazabibone. Rero ntabwo ari uko babibuze.”

Ibiti bivangwa n’imyaka birimo amoko atandukanye, hari ibitanga ubwatsi bw’amatungo, ibitanga ifumbire n’ibyimbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka harimo ipapayi, avoka, imyembe, amapera…naho ibitanga ifumbire n’ubwatsi harimo kariyandra, umubirizi, kasiya, resena n’ibindi.

Bavuga ko ubusanzwe ibiti babitera mbere y’imyaka kuburyo bahinga byarafashe, ariko ubu barabibuze

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugirango abaturage bahangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo n’amapfa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.