Hon. Kubwimana Chrysologue yashenguwe n’umwanya Rutsiro yabonye mu mihigo

Nyuma y’uko akarere ka Rutsiro kabaye aka 26 mu turere 27 tw’u Rwanda mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, bamwe mu bashenguwe n’uyu mwanya akarere kabonye barimo Hon. Kubwimana Chrysologue babajwe n’uko babonye umwanya uteye ikimwaro.

Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Rutsiro kaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 66.27%. Ibibikaba byatangajwe ku munsi wa kabiri w’inama y’Umushyikirano yaberaga i Kigali, kuwa 28 Gashyantare 2023.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga ruhuriraho abaturage batandukanye bavuka n’abatuye muri aka karere rwa Rutsiro 4 All yatangaje ko yababajwe n’uyu mwanya bigera n’aho avuga ko yiteguye kugira inama ubuyobozi.

Ati “Ko twese twagaye umwanya ukojeje IKIMWARO, ba nyakubahwa bayobozi bacu, murateganya inama ryari yo kwinegura no kungurana inama yo kwivanaho iki kimwaro burundu? Niteguye kubagira inama, muramutse mubishatse. Hari n’abandi banyemereye kubafasha.”

Akimara gutangaza ibi Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahise asubiza avuga ko kuza imbere bishoboka.

<

Ati “Kuza imbere birashoboka hari ingero nyinshi kuba Rusizi ubushize yarabaye iya 30 ubu ikaba ije ku mwanya wa 6, Karongi yari ku mwanya wa 29 yaje imbere n’abandi. Impamvu zabiteye zirahari kandi zatangiye gukosoka, Uriya mwaka hari abakozi benshi tutari dufite mu myanya harimo n’ishami ry’igenamigambi rihatse imihigo, iyo niyo mpamvu nyamukuru kandi ubu barikudufasha kubona abakozi, inama zo kuganira zirateganijwe tuzazitangira ejo ariko tuzazikora mu byiciro, Mwese tuzabatumira ahari ubushake n’ubufatanye byose birashoboka. Intore ntiganya ishaka igisubizo.”

Hon. Kubwimana Chrysologue nyuma yo gusubizwa yahise avuga ko gutsinda imihigo nibibananira azabambura izina ry’ubutore yashakiye aka karere.

Yunzemo ati “Tubonye bitunaniye, nzasaba ko IZINA RY’UBUTORE NABASHAKIYE, “ABADAHIGWA MU MIHIGO”, turisubiza, tugatoranya kuba “IBIGWARI MU MIHIGO”.

Hon. Kubwimana Chrysologue nyuma y’ubusobanuro yahawe n’umuyobozi w’akarere yongeye kunga murya Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla uherutse gutangariza ikinyamakuru RUBANDA ko imihigo atari iy’umuntu umwe, aboneraho kwibutsa abayobozi b’aka karere ko batagakwiriye kuba bari gusangira ikimwaro cyo kuba abanyuma kandi batarasangiye itegurwa ry’imihigo.

Uretse Hon. Kubwimana Chrysologue hari n’abandi batanze ibitekerezo kuri uru rubuga bagaragaza ko iyo basangiye n’ubuyobozi itegurwa ry’imihigo bajyana mu mujishi mu kuyes, kuko iyo itateguriwe hamwe buri wese atabigira ibye.

Hari uwagize ati “Gusangira kuyitegura ni byiza kuko icyo gihe mwese mujyana mu mujishi, ariko iyo itateguriwe hamwe ngo buri wese abigire ibye umwe atererana undi kubona umusaruro bikagorana ikindi kandi abantu bicare bisuzume urusika ruri hagati y’abayobozi n’abakozi rukurweho mwo kabyara mwe ubundi murebe ngo turaterura igikombe kandi twese byadushimisha.”

Undi yagize ati “Nibyo rwose ahari ubushake byose birashoboka, mureke dufatanye turebe ko twakura akarere kacu mu mwanya w’ubugwari, tube abadahigwa mu mihigo.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.