Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe rikurikirana ibijyanye n’ibibazo by’umubyibuho ukabije ku Isi, abaturage bagera kuri kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu 2035 mu gihe ntacyaba gikozwe mu maguru mashya.
Abarenga miliyari enye bazahura n’iki kibazo ndetse imibare izazamuka cyane mu bana nk’uko raporo y’iri shyirahamwe ibivuga.
Ibihugu bikennye byo muri Afurika na Aziya ni byo bizaba biri ku isonga mu kugira ababyibushye cyane.
Iki kibazo kizatuma isi yose itakaza miliyari 4000 z’amadolari mu mu guhangana n’ibibazo bifitanye isano n’umubyibuho ukabije uhereye mu 2035.
Perezida w’iri shyirahamwe, Prof Louise Baur, yavuze ko ibiri muri iyi raporo bigaragaza ko ibihugu bigomba kugira icyo bikora bitaba ibyo bikazahura n’ingaruka mu bihe biri imbere.
Ibihugu 10 biteganyijwe ko imibare yabyo izazamuka ni ibyo muri Afurika na Aziya.
Impamvu zishingiye ku kurya cyane ibiribwa byo mu nganda, imyitwarire idakwiye, intege nke mu micungire y’uruhererekane rw’ibiribwa no kwamamaza, inzego z’ubuzima zidafite ibikoresho bihagije byo gutanga serivisi ku bafite umubyibuho ukabije n’ubumenyi buke mu byo kwita ku buzima.
Biteganyijwe ko iyo raporo izashyikirizwa Loni ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Src:BBC