Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu 01 Werurwe Perezida Kagame yabajijwe niba hari uwo yateguye wazamusimbura umwaka utaha cyangwa niba aziyamamaza.
Mu bibazo byabajijwe n’umunyamakuru witwa Berna Namata ukorera ikinyamakuru The East African, harimo icyabazaga niba hari umuntu yateguye wazamusimbura umwaka utaha wa 2024.
Perezida Kagame yamusubije agira ati “Kuki nanjye ubwanjye ntakwitegura (aseka)? Ntekereza ko umuntu agomba kwitegura we ubwe, hanyuma nibakenera inkunga yanjye nzayibaha, ariko kuri njye si ikibazo kinini, uko igihe kigenda, ngenda ndushaho kwitegura kujya mu rugo nkaruhuka.”
Yakomeje ati “Ku bizaba mu mwaka utaha, mu matora, ntabwo binteye impungenge cyane. Numva ntuje, hanyuma ibizaba ku bijyanye n’ibyo umwaka utaha, mu by’ukuri ntabwo ari bimwe mu bimfatira igihe.”
Asubiza umunyamakuru wo muri Mozambique ku bijyanye n’amatora, Perezida Kagame yagize ati “Urimo urabaza niba nzaba umukandida umwaka utaha? Ntakubeshye, simbizi. Ariko iyo mvuze ngo simbizi, biba bisobanuye ko hari kimwe gishoboka, byabaho, cyangwa se ntibibe, ubwo rero utahe ujyanye ko ari 50 – 50 “.