Ifumberi ni bumwe mu bwoko bw’ inyamaswa abaturiye ishyamba rya Busaga bavuga ko hashize imyaka isaga 20 zaitakibarizwa muri iri shyamba, bakaba bifuza ko zagarurwamo kuko zakongera umubare w aba mukerarugendo basura iri shyamba nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Sekinanira Vianney ni umuturage wo mu Murenge wa Rongi iri shyamba riherereyemo akaba n’umwe mu barinda iri shyamba. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Navukiye inaha mu myaka irenga 50 mfite, nakuze mbona inyamaswa zitandukanye muri iri shymba. Hari izashizemo kubera ba rushimusi, hakaba n’izindi abaturage bicaga ku bushake kubera ko zagiraga amahane zikageza ku rwego zisambura n’inzu. Izo twifuza ko zagarukamo n’Ifumberi kuko zatuma ubukerarugendo bwa Busaga buzamuka.”

Akomeza avuga ko ishyamba rya Busaga risurwa cyane, ariko abarisura bakunze kubabaza niba habamo Ifumberi bakababwira ko bari gushimishwa no kuzihasanga.
Ati: “Mu gihe cy’impeshyi twakira ba mukerarugendo basaga 300 ku kwezi kuko abantu nibwo baba bafite umwanya wo gutembera bitewe n’uko imirimo iba igabanutse. Naho abanyamahanga bo mu bihe bitandukanye turabakira, ariko cyane mu mpeshyi nabo nibwo baba ari benshi.”
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko Ifumberi zari zibafatiye runini mu bukerarugendo bw’ishyamba rya Busaga kuburyo nubu abarisura baza arizo babaza.
Ati: “Kuva mu mwaka w’1998 nibwo Ifumberi ya nyuma yapfuye yishwe n’abacengizi kuko niho babaga, ni nazo baryaga kimwe n’izindi nyamaswa ziribwa. Twifuza ko bazitugarurira bamukerarugendo bakajya bazisura kuko barazibaza cyane.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Sinayitutse Elie, ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo Nature Rwanda, avuga ko ishyamba rya Busaga rifatiye runini ibinyabuzima bitandukanye kandi ko batangiye kuryitaho by’umwihariko.
Ati: “Dukurikirana tukanabungabunga ibinyabuzima biba mu ishyamba rya Busaga, ariko Ifumberi ntabwo zibarizwa muri irishyamba. Kuba zagarurwamo ni igikorwa cyiza nk’uko n’izindi nyamaswa zishyirwa mu byanya runaka, ariko bisaba inyigo n’ingengo y’imari kuburyo uyu munsi umuntu atavuga ko Ifumberi zagarurwa muri Busaga igihe runaka.”
Ishyamba rya Busaga rigaragaramo inyamaswa zirimo Inkima, Nyiramuhari, Imondo, Impimbi, Umukara, urushega n’isiha. Naho mu biguruka harimo Inkongoro, Igihunyira, Inuma, Inyombya, Imisure n’iminoga. Ibi binyabuzima nibyo bikunze kugaragara cyane muri iri shyamba, ariko bitavuze ko aribyo bibamo byonyine.

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kubungabunga akayunguruzo ka Ozone. Imwe muri izo ngamba ni imicungire y’ibyanya bibungabungwa n’ibinyabuzima bibamo.