Dr Musafiri Ildephonse yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, asimbura Dr Gerardine Mukeshimana wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya, Byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr. Ildephonse Musafiri wari umunyamabanga umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuva muri nyakanga 2022.
Dr. Ildephonse Musafiri kandi yabaye umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida, aba umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije anaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.
Dr. Ildephonse Musafiri kandi yanakoze m’Ubushakashatsi bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.
Dr. Musafiri afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage. Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

