Nyuma y’uko Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro asezeranyije inama njyanama y’aka karere ko nta rubanza akarere kazongera gutsindwa, urwo baburanye rwa mbere barutsinzwe. Ubuyobozi bw’akarere bwaruciye burarumira.
Mu nama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye kuwa 02 Ukuboza 2022, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yahayemo ityizsre inama njyanama y’aka karere ko nta rubanza bazongera gutsindwa urwa mbere baburanye, baregwagamo na Bizimana Fidele wari usanzwe ari umukozi ww’akarere ushinzwe imirimo y’inama njyanama yabatsinze.
N’urubanza rwasomewe i Karongi, kuri uyu wa 28 gashyantare 2023, rwanzura ko Bizimana ikirego cye gifite ishingiro, maze rutegeka akarere ka Rutsiro kwishyura Bizimana imishahara y’amezi atatu, indishyi z’akababaro, igihembo cy’avoka n’amagarama y’urukiko.
Bizimana ku murongo wa terefone yatangarije Rwandanews24 ko yishimye cyane kandi ko iteka ukuri kuganza ikinyoma.
Ati “Ndishimye cyane, kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo, akarere kampagaritse amezi atatu kadakurikije amategeko, ubu ntegereje ko bajuririra uyu mwanzuro w’urukiko cyangwa bakemera intsinzwi.”
Bizimana yakomeje avuga ko nyuma y’uru rubanza araza guhita atangiza urundi rubanza rwa kabiri arega akarere, kuko nyuma yo kumuhagarika akagaruka mu kazi yaje kwirukana azize amakosa arimo iryo yanabatsindiye mu rukiko.
Ese Meya yabwiye inama njyanama iki?
Ubwo umwe mu bagize inama njyanama yabazaga ku bibazo by’abakozi birukanwa binyuranyije n’amategeko muri aka karere bakarega bakagatsinda mu nkiko bigateza igihombo.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose mu gusubiza yagize ati “Ntimwumve ko abakozi batazareka guhanwa ngo batarega akarere twabigarutseho mu nama twahuriyemo n’urwego rushinzwe kugenzura abakozi badusaba ko tudakwiriye kurebera abakozi bakora amakosa mu kazi, ariko twasabwe kubahana dukurikije amatekeko.”
Mureketete yakomeje avuga ko basabye serivisi ishinzwe abakozi ko no mu kujya kuburana imanza nabo bazajya baza, kandi ko hari ubwo abakozi batsinda leta atari uko byakozwe nabi ahubwo bishingira kuko imanza zaburanwe, kandi yakomeje avuga ko igihe umukozi yareze akarere bazajya biyambaza urwego rushinzwe abakozi ba leta bakagobokesha ndetse bazajya banabatizwa abanyamategeko ba komisiyo y’abakozi ba leta kugira ngo batagira urubanza batsindwa.
Ati “Imanza za Leta hariho abazitsinda kuko ari ibya Leta, kuko harimo ukuntu babikora bakazitsinda bitari ngombwa, ndagira ngo mbamare impungenge ko tutazongera gupfa gutsindwa imanza, kuko niyo abakozi badahanwe abayobozi barabibazwa.”
Mu nshuro zose twagerageje kuvugisha uyu muyobozi w’akarere kuby’uru rubanza batsinzwe yaruciye ararumira, dore ko n’ubutumwa bugufi twamwandikiye atigeze abusubiza.


