Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Felix Tshisekedi mu minsi ishize ko agiye guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, we yabifashe nk’urwenya yateraga ndetse avuga ko ari uburenganzira bwe gutebya.
Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru baba ab’imbere mu gihugu n’abaturutse ahandi..
Umunyamakuru wa Tele Congo yo muri Congo-Brazzaville yabajije Perezida Paul Kagame ku cyo avuga ku ruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ugiye kugenderera Ibihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umukuru w’u Rwanda Ati “Perezida Macron ni umwe mu bantu benshi n’ibihugu bagerageje gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyo mu karere kacu.” Gifite umuzi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yavuze ko hari amasezerano akwiye kurebwaho yaba ayemeranyijwe ku bwa Perezida Kabila cyangwa Tshisekedi agamije gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, kuko abaturage ari Abanye-Congo.
Yavuze ko hari n’abavuga ko u Rwanda rushaka igice kimwe cya Congo, ariko nubwo rwambuwe bimwe mu byo rwahoranye, nta ntego rufite yo kwigarurira ibice by’abandi nk’uko bivugwa
Ati “Ibyo ni ukuyobya uburari, mureke tujye mu kibazo nyirizina, turebe uko cyatangiye n’uwagitangije, impamvu n’abarwana abo aribo, ibyo bashaka, baba ari M23 cyangwa indi mitwe isaga 120 irwana.”
Perezida Kagame kandi yahumurije abanyarwanda abizeza ko igihugu kiteguye ku buryo buhagije bityo bagomba gutuza bakaryama bagasinzira.