DRC: Urubyiruko rwanga u Rwanda rwatwitse imodoka ya Fally Ipupa

Itsinda ry’urubyiruko rw’i Kinshasa rumaze igihe ruzenguruka mu mihanda rw’amagana igihugu cy’u Rwanda , rwatwitse inzu n’imodoka by’umuhanzi Fally Ipupa.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye bikozwe n’urubyiruko rwiyemeje kudurumbanya uwo Mujyi mu iturufu yo guhangana n’u Rwanda.

Byakozwe ubwo Fally Ipupa yari mu gihugu cy’Ubufaransa aho yitabiriye ibirori byateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Polisi yo muri RD Congo yatabaye byihuse, inata muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Amakuru avuga ko abatwikiye Fally Ipupa batishimiye ibirori yitabiriye byateguwe na Perezida Emmanuel Macron.

Izi ntagondwa zishinja Emmanuel Macron kutagaragaza ko ashyigikiye byeruye Leta ya Tshisekedi  mu gushinja u Rwanda kuyitera binyuze mu mutwe wa M23.

Fally Ipupa yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Macron by’ibanze kungurana ibitekerezo ku ntambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo.

Fally Ipupa na Perezida Emmanuel Macron
Inzu nayo yatwitswe
Imodoka ya Fally Ipupa yahiye irakongoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *