Perezida Kagame yatangaje impamvu abona yatumye Burera iza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’uturere

Ubwo hasozwaga inama y ‘umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18, Minisiti w’intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku mukuru w’igihugu urutonde rw’uko uturere twakurikiranye mu mihigo y ‘umwaka wa 2021/2022.


Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko ugendeye kuko urutonde rumeze usanga henshi umwanya akarere kariho ufitanye isano n’ibikorwa bikabarizwamo


Urugero yafashe ni akarere ka Burera kaje ku mwanya wa nyuma aho yavuze ko we abona impamvu yatumye aka karere kaza kuri uyu mwanyanya ari ikiyobyabwenge cya kanyanga gikomeje kuhagaragara ku bwinshi ndetse ahamyako impamvu abona Nyagatare yahize utundi turere aruko yagabanyije iki kiyobyabwenge cya Kanyanga cyakunze kuhagaragara mu minsi yashize.

Uko uturere twakurikiranye:

1. Nyagatare 81.64% 

<

2.Huye 80.97% 

3.Rulindo 79.8%

4.Nyaruguru 79.5% 

5.Rwamagana 79.5% 

6.Rusizi 79.2% 

7.Ruhango 79.1% 

8.Gatsibo 79% 

9.Kamonyi 79.02% 

10.Ngoma 79%

11.Karongi 78.97% 

12.Muhanga 78.90% 

13.Rubavu 78.71% 

14.Kirehe 78.68% 

15.Gisagara 78.55%

16.Nyabihu 78.41% 

17. Kayonza 71.15% 

18.Ngororero 77.76% 

19.Nyanza 77.66% 

20.Bugesera 77.26% 

21.Nyamasheke 76.6%

22.Nyamagabe 71% 

23.Gakenke 70.9% 

24 .Gicumbi 70.8% 

25.Musanze 67.65% 

26.Rutsiro 66.27% 

27.Burera 61.7%

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente kandi yagaragaje uko Intara zakurikiranye mu kwese imihigo.

Intara y’Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n’amanota 79%, ikurikirwa n’ Amajyepfo n’amanota 78%, iy’Iburengerazuba 76%, Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yabaye iya nyuma n’amanota 70%.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.