Ubwo yagezaga ku mukuru w’Igihugu uko uturere twakurikiranye mu kwesa umihigo, Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yageze ku turere dutandatu twa nyuma avuga ko niyo wakora impuzandengo ku manota utundi turere twagize utu turere twagiye munsi y’umurongo, ni mu gihe iyi mihigo yahiguwe iyobowe n’akarere ka Nyagatare gakurikirwa na Huye, mu gihe uturutse inyuma habanza Burera ikurikirwa na Rutsiro.
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.
Ibi yabitangaje ku munsi wa kabiri w’inama y’Umushyikirano yaberaga i Kigali, kuva kuwa 27-28 Gashyantare 2023.
Akarere ka Nyagatare akaba ariko kanikiye utundi, ndetse intara y’iburasirazuba yanabaye iya mbere igira uturere tubiri muri dutandatu twa mbere.
Ubwo Minisitiri w’intebe yari ageze ku turere turindwi twa nyuma yavuze ko twagiye munsi y’umurongo.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko aya manota yaba menshi uyashyize ku rwego rw’ishuri, ariko ari make mu bijyanye n’imikorere.
Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n’amanota 79%, Intara y’Amajyepfo iza ku wa kabiri n’amanota 78%.
Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n’amanota 75%, naho Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma n’amaota 70%.
N’inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18 yaherukaga mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Uko uturere dukurikirana mu mihigo:
- Nyagatare
- Huye
- Rulindo
- Nyaruguru
- Rwamagana
- Rusizi
- Ruhango
- Gatsibo
- Kamonyi
- Ngoma
- Karongi
- Muhanga
- Rubavu
- Kirehe
- Gusagara
- Nyabihu
- Kayonza
- Ngororero
- Nyanza
- Bugesera
- Nyamasheke
- Nyamagabe
- Gakenke
- Gicumbi
- Musanze
- Rutsiro na
- Burera






