Menya zimwe mu ngaruka zigutegereje niba warabaswe n’imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga nubwo zidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi mu koroshya ibintu bitandukanye n’itumanaho, gusa kuzikoresha cyane nk’uko ubushakashatsi bubyerekana bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.


Dufashe urugero ku mibanire mu ngo, ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 2000 mu Bwongereza bwagaragaje ko umuntu umwe muri 7 basabaga gatanya byabaga bitewe nuko uwo babana yitwara ku mbuga nkoranyambaga n’umwanya abiha. Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko 25% by’abashyingiwe byibuze rimwe mu cyumweru batongana bapfa imbuga nkoranyambaga.


Uru rugero ruragaragaza ko kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga byangiza imibanire yacu n’abandi kandi bikanagira ingaruka ku buzima bwacu bwite.


Ingaruka z’imbuga nkoranyambaga
Kwifuza
Abantu batandukanye bahitamo kunyuza ubuzima babamo buri munsi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’impamvu zitandukanye zituma babikora.
Bamwe mu babakurikira babayeho mu buzima butandukanye n’ubwo babona bakabwifuza. Rimwe na rimwe usanga ari bo bishoye mu bikorwa bibi kugira ngo nabo bagere ku byo babona cyangwa babe mu buzima bwisanisha n’ubwo babona ku mbuga nkoranyambaga ndetse bishobora kubyara ishyari.

Kutiteza imbere no kudakoresha ubwenge
Ibaze nko kuba wari uri kwandika ibaruwa isaba akazi nuko ugahita ubona ubutumwa bwa whatsapp ugahugira mu kubusoma bikagutwara umwanya ndetse wenda bikarangira wibagiwe ibyo wakoraga. Uru ni urugero rumwe kandi rugaragaza ko kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga ari bibi.


Guhora wigereranya n’abandi
Ku bakunda gukoresha izi mbuga cyane, usanga bituma ushaka kwishushanya n’umuntu runaka, umusitari runaka uko yambara, uko yitwara, niba inshuti yawe yerekanye uko yari ari muri Convention centre nawe wumve ugomba kujyayo, uwerekanye yateye ivi nawe uvuge uti ngomba kuritera, n’ibindi.
Ibi bishobora gutuma uhindura inyifato, imyitwarire ugasanga bigize ingaruka ku buzima bwawe kandi bikaba byabyara ishyari no kwifuza kubi.


Agahinda gakabije no guhangayika
Byagaragaye ko gukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga biganisha ku kwiheba no guhangayika.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rukunda gukoresha cyane Facebook, Twitter, Whatsapp n’izindi mbuga nk’izo. Ahanaini abazikoresha ntiberekana abo bari bo ahubwo biyerekana ukundi binyuze mu mafoto cyangwa ubundi buzima bo ubwabo bifuza kubamo.
Urugero hari ukuntu amafoto akorerwa ivugurura ibizwi nka ‘editing’, umuntu akaba yakwishyira mu nzu nziza ihenze, ahantu hasa neza bitewe n’ibyo yifuza kandi mu by’ukuri atari ko kuri guhari nyuma byaza kumenyekana cyangwa se yakwibuka ko koko ari ibihimbano bigatuma agira agahinda no kwiheba.


Kwiyanga
Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma bamwe bakoresha izi mbuga ni ukugira ngo bamenyekane ndetse bamamare binyuze mu bikorwa byabo bagaragariza kuri izo mbuga.
Kubaho mu buzima bwo gushaka icyo wereka abagukurikira buri kanya hanyuma ntubone ibisubizo byiza bijyane no kwifuza kwawe, nko kwiyongera kw’abagukurikira, kugaragarizwa ko ukunzwe cyangwa ibyo werekana bikunzwe, bishobora gutuma wumva ko ntacyo umaze, ukiyanga wumva ko udakunzwe kubera ubushake bwo kwamamara no gushaka kumenyekana.

Iterambere muri tekinoloji ribereyeho kuduteza imbere ntiribereyeho kutugira imbata. Imbuga nkoranyambaga ni inzira imwe yo kuduhuza n’abandi no kunguka inshuti ariko tutarebye neza ryatugira imbata ugasanga nta terambere tugezeho. Bishobora kandi kutubuza umwanya wo gusabana n’abandi imbonankubone ibibikaba bigira ingaruka mbi mu miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *