Hakizimana Jean Pierre, Rushyingwangerero mu kagari ka Rugeyo, Umurenge wa Murunda ho mu karere ka Rutsiro ari nawe usanzwe ahagarariye (Dean) wa ba Rushingwangerero muri aka karere nyuma y’uko atigeze agaragara ku rutonde rw’abahagarariye ba Rushingwangerero mu turere baritabira inama y’umushyikirano iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 byateje uruntu runtu mubo bakorana.
Nyuma y’uko uyu mugabo atagaragaye ku rutonde rw’abahagarariye ba Gitifu mu turere bajya guhagararira bagenzi babo nawe yahise yandika ku rubuga ahuriraho na bagenzi be ko yeguye ku mwanya baherutse ku mutorera mu mezi atatu ashize.
Bamwe mu ba gitifu baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko icyateje uruntu runtu, ari ukuntu uwo bitoreye mu kubahagararira yasimbujwe umuntu utanasanzwe abahagarariye abo mu murenge akoreramo, bamwe bakabihuza no kuba asanzwe avuka mu murenge wa Kigeyo ari nawo Umuyobozi w’aka karere avukamo.
Rwandanews24 mu kiganiro twagiranye n’uyu Hakizimana yatubwiye ko yababajwe no kuba yabujijwe amahirwe yo guhura na Perezida Kagame imbonankubone ntanamenyeshwe impamvu yakuweho icyo cyizere.
Ati “Kuba naratowe ngasimbuzwa udataratowe bigaragaza ko ubuyobozi bw’akarere bushobora kuba butarambonyemo icyizere cyo guhagararira bagenzi banjye, ari nayo mpamvu kubera agahinda nahise nandika ku rubuga duhuriraho ko neguye.”
Hakizimana akomeza avuga ko kuba atitabiriye inama y’umushyikirano byamubabaje kuko nta numwe uba atifuza duhura n’Umukuru w’Igihugu, agasanga aya mahirwe yavukijwe wenda iyo ahabwa umwungirije bitari ku muhungabanya cyane, ndetse ko kuba atigeze amenyeshwa ari agahinda gakomeye.
Hakizimana kandi ibyo avuga abihuriye no kuri bagenzi be bavuga ko muri aka karere batazi ikibazo kirimo kuko usanga hari bamwe mu bakozi batoneshwa bakaba banahabwa amahirwe atabagenewe, hakaba n’abandi batotezzwa, bagasaba ko aho igihe kigeze ibi byagacitse.
Ese uruntu runtu rwakomotse hehe?
Hari bamwe mu bakozi bo ku rwego rw’akagari bavuga ko nyuma y’ubutumwa Hakizimana yanyujije kuri twitter umwaka ushize yatotejwe bigatinda, akaba ariyo mpamvu bamwangiye ko yahura na Perezida ngo atongera kubaza ikibazo kibangamiye bagenzi be cy’umushahara muto wa Gitifu w’akagari, bakajyana ahubwo uzavuga ibyo bamutumye cyangwa byanarimba agaceceka.
Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ye muri Gashyantare 2022 butakambira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera umushahara bahembwa bavuga ko utagihuye n’ibiciro biri ku isoko.
Ubutumwa bwagiraga buti “Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika Y’urwanda! Mugire amahoro! Ba Rushingwangerero (abakozi bo Ku kagari), turabashimira ko mwakemuye ikibazo cy’imibereho y’abakozi bakorera ku rwego rw’akagari mu mujyi wa Kigali cy’umushahara muke cyane wagenerwaga abakozi bo ku kagari, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo bwari bugoye cyane, bagahora mu bukene bukabije, amadeni no kudashobora gutunga imiryango yabo ngo bayihe n’iby’ibanze kuko ibintu hafi ya byose byarahenze ku rwego rwo hejuru, ariko kuba barongejwe umushahara ukazamurwa turabibashimiye, akaba ari yo mpamvu na none dutakamba ngo mudufashe Icyo kibazo cy’imibereho igoye cyane y’abakozi bo mu tugari two mu ntara n’aho gikemurwe.”
Kuko twe abakorera mu ntara turacyahanganye nacyo, twifuza ko natwe twagerwaho mu gihe cya vuba, tukongezwa umushahara, kuko ubushobozi tugenerwa mu kazi ntibuhwanye n’ibiciro biri ku isoko.
