Ibyo urya bigira akamaro gakomeye ku buzima bwawe muri rusange, kuko nibyo bifasha umubiri gukomeza gukora no kugutunga.
Ibyo ukora nyuma yo kurya, bigira uruhare mu kwinjiza intungamubiri, umubiri ukoresha. Niyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya mu rwego rwo kwirinda ibyakubuza kugira ubuzima bwiza.
Ibyo ugomba kwirinda nyuma yo kurya
1. Irinde koga nyuma yo kurya
Iyo ukimara kurya, igogorwa rikenera imbaraga zihagije ndetse n’amaraso aba atembera mu bice by’urwungano ngogozi.
Iyo woze, cyane cyane amazi ashyushye, amaraso atemberera mu bice by’inyuma (ahagana ku ruhu) mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe, bityo igogorwa rikagenda nabi.
Ugomba gutegereza byibuze iminota 30 nyuma yo kurya, ukabona koga.
2. Gukora sport
Umubiri ukenera umwanya uhagije wo gukora igogorwa ry’ibyo wariye mbere yo gukora imyitozo ngorora mubiri kabone naho byaba ari ukugenda (walking). Iyo ukoze sport ukimara kurya, igogorwa rigenda nabi, bikaba byatera gutumba inda, kugaruka kw’aside yo mu gifu, kuruka ndetse no kubuza umubiri kwinjiza intungamubiri.
Ni ngombwa gutegereza byibuze amasaha macye nyuma yo kurya, ukabona gukora sport.
3. Kuryama ukimara kurya
Kuryama ukimara kurya bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu gifu. Ibikunze kugaragara ni ugutumba, kumva ibintu bivuga mu nda cg se no gusinzira nabi.
Ni byiza gutegereza byibuze amasaha 2 nyuma yo kurya, ukabona kuryama.
4. Kwirinda kunywa amazi akonje
Amazi akonje abangamira bikomeye ndetse agacamo hagati igogorwa cg se icagagurwa ry’ibyo uba wariye, bihinduka uduce duto dushobora kwinjira mu maraso (intungamubiri) kugira ngo bijye gutunga ingirangingo n’uturemangingo dutandukanye.
Niba ufite inyota mu gihe uri kurya, wanywa amazi ashyushye (y’akazuyazi) kuko yo afasha mu igogorwa.
5. Kunywa itabi
Hari abantu bakunda itabi, yamara kurya akumva ashatse kurenzaho itabi. Ibi ni amakosa akomeye, kuko iyo unyweye itabi ukimara kurya, nicotine iboneka mu itabi ihura n’umwuka wa oxygen uba ukenewe ari mwinshi nyuma yo kurya. Bikaba byakora uburozi bukomeye kurusha mu bihe bisanzwe, ari nabwo buvamo kanseri zitandukanye.
Ibi tukubwiye n’ibyingeze ariko hari n’ibindi tuzagutegurira mu nkuru zitaha.