Bamwe mu baturage basanga ikoreshwa ry’abana mu itangazamakuru ntaho ritaniye n’ icuruzwa ry’abantu

Hari bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe n ‘uko hari abana barimo gukoreshwa mu itangazamakuru bavuga ibyo bita ubushyomotsi no gushyira hanze ubuzima bwabo, bakavuga ko rimwe na rimwe aba bana bakoreshwa mu nyungu bwite z’ababakoresha ibyo badatinya kuvuga ko ari ubucuruzi bw’abantu.



Iyo uganiriye n’abamwe mu baturage kuri iki kibazo ntibahwema kuvuga ko batewe inkeke n’ahazaza h’aba bana birirwa ku mbuga nkoranya mbaga by’umwihariko imiyoboro ya you Tube ngo kuko usanga bashyira ubuzima bwabo hanze no kuvuga amagambo adakwiye ikigero barimo ibyo babona bishobora no kuba byabagiraho ingaruka ku hazaza habo . umwe mubo twaganiriye yagize Ati” Nk’abana bavuga ibyo biboneye batitaye ku ngaruka bizagira rimwe na rimwe ugasanga barasebya ababyeyi kuko nyine baba bakiri abana mu mu mutwe, rwose usesenguye neza usanga baba bari kubacuruza kuko s’impuwe babagirira.”


Bakomeza kandi bavugako n’ababyeyi bajya kuri izi mbuga nkoranyambaga bakavuga ubuzima bwabo ntacyo bikanga , babona nabyo biteye inkeke ngo kuko nabyo bigira ingaruka kubabakomokaho bityo uburenganzira bw’abana ntibwubahirizwe akaba ari naho bahera basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora mu maguru mashya. Bati” ugasanga umwana ari kumwe n’umunyamakuru amubaza ku mibereho y’ababyeyi be urumva ko bidakwiye, ndetse nta bunyamwuga bubirimo. “


Ubuyobozi bw’umuryango w’abanyamakuru bigenzura (RMC) buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse bugiye kurushaho guhugura abanyamakuru mu rwego rwo kurandura iki kibazo.


BARORE Cleofasi uyobora umuryango w’abanyamukuru bigenzura, avuga ko bateganya guhugura abanyamakuru mu rwego rwo gukora kinyamwuga byaba ngombwa aho bikabije hakajyamo n’ibihano. Ati” Akenshi ababikora baba biruka ku bucuruzi batitaye ku mahame y’itangazamakuru rero icyo duteganya n’amahugurwa menshi kugirango abantu bakore kinyamwuga nyuma y’ibyo hazajyaho n’ibihano.”


Muri iyi minsi hakomeje kugararagara abakoresha abana ibiganiro ku mbugankoranyambaga bavuga ubuzima bwabo n’imiryango rimwe na rimwe bagokoreshwa mu nyungu z’ababakoresha ariho abantu bahera bavuga ko byakwitabwaho kuko byangiza ahazaza habo.


ITEGEKO N°54/2011 RYO KUWA 14/12/2011 RYEREKEYE UBURENGANZIRA BW’UMWANA N’UBURYO BWO KUMURINDA NO KUMURENGERA mu ngingo yaryo ya 10, igaragaza ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.


Ingingo yaryo ya 5 igaragaza ko imirimo mibi ku bana irimo: kubashyira mu bucakara ubwo ari bwo bwose n’ibisa nabwo; kugurisha no gucuruza abana; kubakoresha basimbura abakuru mu mirimo itegetswe; kubashyira mu kazi kugira ngo bakoreshwe mu makimbirane n’intambara, guha akazi no gutanga umwana ngo akoreshwe mu bikorwa bitemewe n’amategeko; imirimo ishobora gutera ingaruka mbi nko kwanduza ubuzima bw’umwana, guhungabanya umutekano cyangwa imitekerereze bye n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *