Abarezi b’ abana bashobora kubangiriza ejo hazaza hatabayeho ubushishozi(Inzobere)

Hari bamwe mu baturage bavuga ko hari abana usanga barakuranye ingeso mbi zirimo n’uburaya kuburyo bishobora no kubangiriza ejo hazaza biturutse ku babarera.


Ni mu gihe impuguke mu bijyanye n’imitekrereze zigira inama ababyeyi yo kujya bitwararika kuko bimwe mubyo abana bababonaho biri mu bigena imyitwarire yabo y’ejo hazaza.

Ni kenshi uzasanga hirya no hino hagaragara abana barangwa n’ingeso runaka ubona ko zitakabaye ziri ku mwana wo mukigero runaka, abandi bakabatwa n’ingeso zirimo kunywa ibiyobyabwenge, kwicuruza bakiri bato n’ibindi. Iyo uganiriye na bamwe mu baturage bahuriza ku kuba hari ingaruka zigera ku bana kubera imyitwarire y’ababyeyi babo bakavuga ko ubundi umubyeyi yakabaye yitwara mu buryo bubera abo arera urugero azirikana ko uburere buruta ubuvuke. Nk’uko uyu abivuga, Ati “ Uburere buruta ubuvuke niko bajya bavuga kenshi uko umwana umureze niko akura , ubwo se urumva warera umwana ahora akubona mu busambanyi ugakeka ko ibyo bitamugiraho ingaruka nawe akaba yabikura ndetse n’izindi ngeso zitari nziza. “


Agaruka kuri iki kibazo, Ntawurushimana Jean Nepomscen, inzobere mumitekerereze ya muntu akaba n’umuganga mu bitaro bya kaminuza CHUB, avuga ko mu mikurire y’umwana agira umuntu afatiraho ikitegererezo bityo ko uwambere aba ari umubyeyi we cg umnuntu umuhora hafi, akagira inama ababyeyi kujya birinda kugira ibikorwa bibi bakorera aho abana bareba kuko bishobora kubakururira kwigana ibyo babona cyangwa bakaba banaba ibihazi mu bundi buryo bwatuma ejo habo hangirika. Ati “ bamwe usanga babaye amabandi ruharwa abandi ugasanga bakuranye ubugome bitewe no kuvukira mu miryango ihoramo amakimbirane, urugero nk’umwana ukuze nyina akora umwuga w’uburaya kenshi nawe bimugiraho ingaruka kuko nawe ntabwo aba ashaka gukora imirimo isanzwe.”

Inzobere mu bijyanye n’imikurire y’umwana zivuga ko uruhare runini ku birebana n’imico y’umwana igihe agenda akura ayivoma cyane cyane ku bamurera indi akayifata kubandi bantu akuriyemo ndetse hakaba n’ibyo yigira ku ishuri. Ni aha bahera basaba abarera abana kujya bitwararika kugira ngo abana babashe kubavomaho indangagaciro nziza zizanabaherekeza kugeza nabo babaye bakuru.

Kugeza ubu leta y’urwanda irakataje mu gushyiraho gahunda zo guteza imbere ‘uburezi bw’umwana kuva akiri muto kugeza abaye umuntu ushobora kugira icyo yimarira, akakimarira umuryango n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *