Iburengerazuba: Abahinzi ba kawa barijujutira igiciro bashyiriweho na NAEB

Kuri uyu wa kane, tariki 23 Gashyantare 2023 nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) nibwo cyatangaje ko Igiciro kidahinduka cy’ikawa yeze neza mu gihembwe cy’ihinga cya 2023, cyagumye ku FRW 410 ku kilo naho igiciro cya kawa yarerembeshejwe kiguma ku FRW 100 ku kilo.

Nyuma y’uko ibi biciro bitangajwe Rwandanews24 yaganiriye na bamwe mu bahinzi b’iki gihingwa ngenga bukungu bagaragaza ko batigeze banyurwa nacyo kuko basanga umuhinzi wa kawa kwisanga ku isoko bizabagora.

Abahinzi ba kawa bo mu turere twa Nyamasheke, Karongi na Rutsiro twaganiriye bose icyo bahurizaho n’uko iki giciro ki kiri gito cyane.

Umwe wo mu karere ka Rutsiro yagize ati “Igiciro twacyakiriye neza kuko n’igiciro inganda zitabasha kuya munsi ariko gishobora kuzamuka kikarenga kuko n’umwaka ushize cyageze kuri 700frw, tukaba tubona ko kizamuwe byafasha umuhinzi kwisanga ku isoko dore ko ibiribwa nabyo byahenze. Turifuza ko bajya bagena igiciro kiri hejuru.”

Undi wo muri Nyamasheke agira ati “Iki giciro n’ubwo kiruta icyo inganda zarimo zituguriraho, ntabwo kijyanye n’igihe kubera ko umuhinzi nta nyungu abasha kubonamo, ngayo amafumbire yarahenze, abakozi bo kuzitaho nabo n’uko ibi bikaba bisa nk’aho bigamije gukiza abanyenganda gusa, turasa Leta ko yajya igena igiciro wenda kiri hejuru y’ikilo cy’ibirayi.”

<
Itangazo rya NAEB rigaragaza igiciro cya kawa mu nganda no mu sizeni ya 2023

Abahinzi ba kawa bo muri iyi ntara bavuga ko ayo mafaranga ari make ku kiro ugereranyije na sizeni zo mu myaka ishize aho muri 2018, ikiro cya kawa idatonoye cyaguze amafaranga 260 frw, 2019 ikiro cya kawa y’igitumbwe kizagura amafaranga y’u Rwanda 190 frw, ibi bakabishingira ku kuba ibiciro ku isoko byarazamutse.

Mu gihe ikiro cy’ibitumbye cyaguraga 216 frw muri 2020 cyazamutseho gato, dore ko cyavuye ku mafaranga 248 frw cyaguraga muri 2021, kigera kuri 410 Frw muri 2022.

Mu Rwanda guhera muri Gashyantare kugeza mu Kuboza 2022, ikawa yinjirije igihugu miliyoni zisaga 105 z’amadorari ya Amerika biturutse ku ruhare rw’abahinzi ba kawa basaga ibihumbi 400 bahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi 39,844.

Imibare ivuga ko ingo z’abahinzi ba kawa miliyoni 25 zo mu bihugu 60 biyihinga ku rwego rw’isi zitanga 80% by’umusaruro wa kawa yose ku isi.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bakomeje kwijujutira igiciro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.