Rutsiro: Abayobozi batatu b’ishuri bafunzwe bakekwaho guhishira icyaha cy’ubugome

Abarimo Hitayezu Anatole, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Murambi ho mu karere ka Rutsiro bafunzwe na RIB bakekwaho ibyaha bitatu birimo icyo kutamenyekanisha icyaha cy’Ubugome nk’uko Umuvugizi wa RIB yabitangaje.

Aba bagabo bose uko ari batatu bafunzwe na RIB kuva kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ibyaha bakurikiranweho byakozwe mu mpera za Mutarama 2023, bikorerwa mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Buhindure ho mu mudugudu wa Gacaca babanza kubihishira, nyuma baza kwivamo ubwo umwe muri bo yashyiraga hanze amajwi yafashe mugenzi wabo, nk’uko byumvikana muri ayo majwi natwe dufite.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “RIB yafunze abayobozi batatu (3) b’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi mu Karere ka Rutsiro barimo Hitayezu Anathole w’imyaka 51, akaba Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi, Ngizwenimana Wilson Donath w’imyaka 36, Umuyobozi wungirije w’iki kigo cy’amashuri na Siborurema Dieudonne w’imyaka 42, akaba Umubitsi w’iki kigo cy’amashuri abanza bakurikiranyweho ibyaha 3.”

<

Dr. Murangira akomeza avuga ko ibi byaha bakurikiranweho harimo icyo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo Kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye no Gukwiza amakuru atariyo.

Dr. Murangira akomeza avuga ko ibi byaha byakozwe bishingiye ku magambo yavuzwe nabo, kandi ayo magambo akaba agize ibyaha.

Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho bihanwa ngingo ya 204, 234 n’iya 194 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Bihanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’umwaka 1 kugeza ku myaka 15.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.