Dore urutonde rw’ibihugu 5 biza imbere mu gutanga amaraso menshi kurusa ibindi ku Isi

Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ingenzi mu buvuzi kuko bigirira akamaro uyahawe ndetse umuntu 1 mu bantu 7 barwarira mu bitaro baba bakeneye kongererwa amaraso. ariko n’uyatanze abyungukiramo kuko uburyo bwo kumenya imiterere y’ubuzima bwawe kuko mbere y’uko ukora icyo gikorwa, ubanza gusuzumwa.


Igikorwa cyo gutanga amaraso gikorwa mu Rwanda ndetse no mu isi hose muri rusange. Rero reka turebere hamwe ibihugu bitanga amaraso menshi kurusha ibindi mu isi.


5. Brazil
Iki gihugu kizwi cyane kubera ibintu binyuranye nk’umupira w’amaguru, amashyamba yinzitane, harimo Amazone, ishyamba rinini ku isi, riherereye mu majyaruguru yacyo.N’ubwo kibasiwe n’ibiza kubera imvura yaguye mu minsi ishize, kiza ku mwanya wa gatanu mu gutanga amaraso menshi mu isi kuko kiri ku kigero ya 30%.


4. Afrika y’epfo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amaraso muri Afurika yepfo (SANBS) gikusanya amaraso agera kuri litre miliyoni 1.7 buri mwaka ku bantu barenga 350 000. Mu gutanga amaraso mu isi Afrika y’epfo iri ku kigero cya 31%.


3. Ubushinwa
Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubuzima mu Bushinwa (NHC) ivuga ko Ubushinwa bwakiriye litiro miliyoni 15.53 z’amaraso mu mwaka ushize, nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabagize ingaruka. Ubushinwa bukaba butanga amaraso kugera kuri 40% mu isi.

<


2. Ubuhinde
Mu buhinde uduce nka Adilabad kugera Yamuna Nagar, niho haba umubarere munini w’abatanga amaraso. Gusa muri iki gihugu ubwoko bw’amaraso bwa AB bukunze kuba buke kuko abantu 7% bonyine mu buhinde aribo bafite ubwoko bw’amaraso AB. Ku isi iki gihugu gitanga 52%.


1. Saudi Arabia
Mu gihugu hose, hari ububiko 25 bw’amaraso bunini, amashami yabwo 103, hamwe n’ibigo 107 byo gutanga amaraso bikwirakwizwa mu mijyi minini. Saudi Arabia ku rwego rw’isi rutanga amaraso ku kigero cya 58%.

Muri afrika, Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwongeye kwegukana icyangombwa gitangwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukusanya amaraso cya Africa Society for Blood Transfusion, AfSBT cyerekana ko rutanga amaraso afite ubuziranenge bwose busabwa, ibituma ruba urwa mbere muri Afurika.

Chart: Where People Are Most Willing to Donate Blood | Statista


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.