Bamwe mu baturage ntibumva impamvu amwe mu matangazo n’ibyapa bibagenewe byashyirwa mu ndimi z’amahanga

Mu gihe mu Rwanda hari ahagaragara ibyapa bitandukanye byanditseho amagambo ari mu ndimi z’amahanga gusa, bamwe mu baturage basaba ko byajya byandikwaho no mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo n’abatazi izo ndimi babashe kubisoma.



Iyo utembereye mu duce dutandukanye mu Rwanda ubona ibyapa byinshi byagakwiye kuyobora, no kuburira abantu byanditswe mu ndimi z’amahanga kandi ibyo ukabisanga muri service zitandukanye abaturage bakenera.


Bamwe mu baturage bavuga ko bibagora gusoma no gusobanukirwa ururimi rutari ikinyarwanda, cyane nko kubataragize amahirwe yo kwiga, Kandi ugasanga hari n’amakuru batamenya Kandi bari bakwiye kuyamenya nk’abaturage b’u Rwanda bakifuza ko ababifite mu nshingano bagira icyo babikoraho ibitangajwe n’ibyanditswe byose bigashyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda. Umwe mubo twaganiriye Ati” Biramutse bigiye mu Kinyarwanda byadufasha ko rwose mu Rwanda hari abantu dufite amashuri make tuzi ikinyarwanda gusa rero hari amahirwe tutabona.”


Inteko y’Umuco ivuga ko ifite gahunda yo gukangurira inzego za Leta n’izigenga zitanga service zitandukanye gukungahaza ikinyarwanda muri serivise batanga zose.



Umukozi mu Nteko y’Umuco ushinzwe gukora ubushakashatsi ku buvanganzo n’iyigandimi nyamubano, Theogene Musabeyezu, avuga ko iki ikibazo bakimenye kandi batanhgiye kugikoraho ubushakashatsi, kugira ngo haboneke igisubizo kirambye. Ati” Hari inyandiko nyinshi dufite zigenda zitubwira ko icyongereza cyasimbuye ikinyarwanda rero turi gukora ibishoboka byose ngo inzego zibishinzwe zizabone icyo ziheraho ikinyarwanda gisubizwe agaciro.”


Inteko y’umuco itangaza ko ubu bushakasti bwari bugamije kureba ko ibyo abantu bagiye bagaragaza aribyo, aho ubushakashatsi bwabo bwahereye mu mujyi wa Kigali, bakaba bafite gahunda yo kugeza icyifuzo cyabo ku nzego zifata ibyemezo kugira ngo ikinyarwanda gishyirwe muri service zitangwa zose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *