Rutsiro: Ese amaherezo y’ibikoresho byafungishije abakozi b’akarere 15 ni ayahe?

Mu mpera za 2019 nibwo inkubiri y’ibikoresho byagombaga gukoreshwa mu mihanda ya VUP mu mirenge 12 y’akarere ka Rutsiro byafungishije abakozi b’akarere 15 barimo abo ku rwego rw’akarere n’abo ku rwego rw’umurenge na Rwiyemezamirimo wa 16.  

Kuwa 01 kanama nibwo hamenyekanye amakuru y’uko abakozi b’akarere Abakozi 11 na Rwiyemezamirimo bagombaga kuburana bafunzwe, bane bo bakaburana bari hanze, ari nako byagenze.

Nyuma y’amezi 4 abo bakozi bafunzwe urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwabagize abere basubira mu mirimo yabo ariko ibikoresho bafungiwe bikomeza kwangirikira ku muhanda aho byari byaramanwe.

Uku kugirwa abere kw’aba bakozi ntibyanyuze na gato uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro Mutembe Tom maze akarere gahita kajuririra iki cyemezo nabwo biza kurangira ubujurire bw’akarere bigaragaye ko nta shingiro bufite ubwo urubanza rwasomwaga muri Nyakanga 2022 ndetse ruhira rugirwa itegeko.

Nyuma yo kubona ko ibi bikoresho byafungishije abakozi birimo imicanga, amabuye n’ibiti byagombaga gukoreshwa batinda ibiraro bikomeje kwangirikira ku muhanda, nibwo kuwa 12 Kanama 2022, Umuyobozi w’akarere yandikiye abayobozi b’imirenge 12 abasaba kubikoresha ariko kuva icyo gihe ntawigeze agira icyo abikoraho.

<
Aho twabashije kugera twasanze imicanga yaratwawe n’imvura hasigara amabuye nayo yatangiye kurengerwa n’ibyatsi (Photo: Koffito)

N’ibaruwa yavugaga ko ihaye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 12 uburengenzira bwo gukoresha ibikoresho bya VUP biri mu mirenge, ndetse iyi baruwa yategekaga ko bigomba kuba byamaze gukoreshwa bitarenze Ukuboza 2022 kandi byanatangiwe raporo.

Ibi bikoresho byagombaga kuba byarakoreshejwe mu mihanda ya VUP mu mwaka 2019-2020 ariko bikaza guteza impagarara bikanafungisha abakozi b’akarere, kuri ubu byangirikiye aho byari byarashyizwe ku mihanda itandukanye.

Ibikoresho byabereye umuzigo abanyamabanga nshingwabikorwa

Ikibazo cy’ibi bikoresho cyongeye kuzamurwa kuwa 02 Ukuboza 2022 mu nama y’inama njyanama y’aka karere kizamuwe n’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge.

Yagize ati “Hari imicanga n’amabuye byaguzwe n’akarere muri 2019-2020, murabizi ko haje kuba ikibazo abantu bamwe barafungwa, biza kurangira imicanga yose itwawe n’imivu y’imvura n’aho yaba isigaye yaba ari mbarwa kandi n’ikibazo kiri mu mirenge yose ari nayo mpamvu mubona ikibazo cy’ibiraro bidakoze cyabaye ingorabahizi kuko bitigeze bikorwa, tukaba tutabona umwanzuro wabyo kuko akarere kataratugaragariza umwanzuro bafashe kuri icyo kibazo kuko amabuye aracyaharunze kandi imicanga imvura yarayijyanye.”

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yakomeje avuga ko ibibazo byabayeho byatumye imihanda ikomeza kutaba nyabagendwa, bakaba basaba ko akare mu kwemeza ingengo y’imari ivuguruye bazashaka ahazava imicanga, fer a beton na sima kugira ngo ibyo biraro byubakwe.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yatakambiye inama njyanama ayereka ko batari kubasha kubaka ibiraro bakoresheje amabuye gusa atagira imicanga, sima n’ibiti byo gutinda ibiraro, basaba ko hashakwa ahazava amafaranga kugira ngo byubakwe.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Nyirakamineza Marie Chantal yahise amusubiza avuga ko bakeneye kubanza kumenya ibikoresho bihari noneho bakareba n’ibibura uko bingana kugira ngo bashake aho ibikenewe byava kugira ngo bikoreshwe icyo byaguriwe.

Hari hamwe ugera ugasanga umucanga ugihari ariko abaturage aribo bagenda bawuyora bakajya kuwubakisha (Photo: Koffito)
Imihanda ya VUP yarongeye nayo irangirika kubera kutitabwaho (Photo: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.