Nyamagabe : Bamwe mu baturage bavuze impamvu itangaje ituma batareka gusangirira ku miheha

N’ubwo bazi neza ko gusangirira ku miheha bitemewe, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bahitamo kuyisangiriraho kuko kubireka byabananiye.


Mu karere ka Nyamagabe ni hamwe mu hakigaragara abaturage basangirira ku muheha umwe nk’uko aba dusanze mu murenge wa Uwinkingi bawusangiriraho babivuga. Bati” gusangirira ku miheha byerekana ko ntawe unena undi kandi urabonako abantu baba bahuje urugwiro kandi no mu muco byahozeho.”


Aba baturage bakomeza bavuga ko impamvu gusangirira ku miheha aribyo bakunda ngo ari uko iyo bakoresheje ibirahure cyangwa ibikombe byorohera uwabahumanya kubikora. Yagize Ati” Impamvu twaretse gukoresha ibirahure cyangwa ibikombe hari igihe hazaga umuntu utakwishimiye rero kubera ko mutari gusangira akaba yaguhumanya rero kubera inzangano ziba mu giturage ikiza ni ugusangirira hamwe kuko bituma ntawishisha undi. “


Ni mugihe ubuyobozi buvuga ko bugiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha abatura ibibi byo gusangirira ku muheha.


Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwamariya Agnes avuga ko batari bazi ko hari abaturage bagisangirira ku muheha ariko bagiye kongera bagakora ubukangurambaga. Ati” Mu muco wacu nk’ abanyarwanda ibiduhuza ni byinshi ariko mu gihe bitugiraho ingaruka tugomba kubireka ubwo rero tugiye kongera kwigisha abaturage. “


Mu mwaka wa 2005 Minisiteri y’Ubuzima yashishikarije Abanyarwanda kureka gusangirira ku muheha mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zirimo izo mu kanwa hamwe n’izandurira mu myanya y’ubuhumekero nk’igituntu n’izindi.

<

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.