Umugore witwa Ntawangwanabose Marceline w’imyaka 45 wo mu karere ka Rutsiro yikubise hasi ubwo yari yicaye ku ntebe ahita apfa bitera bamwe urujijo.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Rwinyoni, Akagari ka Nganzo ho mu murenge wa Kivumu mu masaha ashyira saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023.
Umuturage wahaye Rwandanews24 aya makuru yavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi kuko ku munsi w’ejo hashize yari yiriwe ari muzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu Munyamahoro Muhizi Patrick, yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko uyu mubyeyi yari asanzwe arwara umutima.
Ati “Twamenye amakuru mu gitondo ariko yari asanzwe arwara umutima, niko abo mu muryango we batubwiye akaba ari nawo bakeka ko yaba ariwo wamwishe, kuko yari yicaye ku ntebe, yikubita hasi ahita apfa, kandi ejo yari yiriwe ari muzima.”
Munyamahoro yakomeje avuga ko umurambo muri iki gitondo wajyanwe kwa muganga ngo hasuzumwe icyaba cyamwishe mbere yo kuwushyingura.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari umaze gushyingurwa nk’uko Munyamahoro abivuga.
Nyakwigendera asize abana 7, aho umwana wa 7 yonkaga kuko yarafite amezi 5.
