Joshua Giribambe uzwi kwizina rya Jowest uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, wari umaze iminsi afunzwe akekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yafunguwe.
Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi tariki 01 Gashyantare 2023, akaba yari yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu cyumweru gishize tariki 16 Gashyantare 2023.
Akekwaho ibyaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.
Uyu muhanzi akaba yarekuwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare.
Ni amakuru yahamijwe n’Umujyanama we mu bya muzika, wabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uyu muhanzi Jowest “Yafunguwe ndetse ubu yatashye.”
Uyu mujyanama wa Jowest yavuze ko uyu muhanzi yasomewe icyemezo n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, rukamugira umwere.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ’Agahapinesi, Pizza, Saye ndetse n’izindi zishimirwa na beshi.
