Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere mu karere ka Rutsiro hazindukiye inkuru y’umushumba witwa Kana Eric wakubise inkoni mu mutwe uwo bikekwa ko yari aje kwiba ibigori ahita apfa.
Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Mubuga, ho mu mudugudu wa Rushubi mu rukerero rwo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yahamije aya makuru.
Ati “Mu rukerera nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Ntezirindi Arapi w’imyaka 33 bikekwa yishwe akubiswe inkoni mu mutwe na
Kana Eric w’imyaka 23 ubwo yamusangaga mu murima ari kwiba ibigori bararwana amukubita inkoni mu mutwe ahita apfa.”
Mpirwa akomeza avuga ko Kana Eric ukekwaho gukubita umuntu inkoni agapfa asanzwe ari umushumba wa Muligande ariko akarinda n’ibigori by’uwitwa Sekaderi ari naho yarwaniye na nyakwigendera bikamuvuramo gupfa.
Mpirwa kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwihanira kuko aricyo ubuyobozi bubereyeho, kuko amategeko ahana uwakoze icyaha atarobanuye, yanabasabye gutangira amakuru ku gihe.
Ubwo twakoraga inkuru Kana Eric yari akiri mu maboko y’inzego z’ibanze kuko hategerejwe inzego zishinzwe umutekano ngo zihagere zijye ku mufunga.
Ni mu gihe kandi hari hagitegerejwe abakozi ba RIB ngo basuzume nyakwigendera babone bamwohereze ku bitaro gupimwa mbere y’uko ashyingurwa ni mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingingo ya 121 y’itegeko N 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu uwahamijwe icyo cyaha ahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5,000,000 Frw ariko atarenze Miliyoni 7,000,000 Frw.
Naho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’iri tegeko, ugihamijwe agahanishwa Igifungo kirenze umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300,000 FRW ariko atarenze 500,000 Frw.
