Rutsiro: Abashinzwe umutekano mu bitaro bya Murunda baricira isazi mu maso

Abakozi bakorera Kampani ikora ibyo gucunga umutekano ya  Real Security ku bitaro by’akarere ka Rutsiro bya Murunda bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa bakaba barimo kwicira isazi mu maso.

Ibi aba bakozi b’iyi Kampani  batifuje ko imyirondoro yabo itangazw babitangarije umunyamakuru wa Rwandanews24 nyuma y’uko bambwe bavuga ko batakibasha kubona uko bajya mu kazi, dore ko hari n’abamara gatatu batarakora ku munwa.

Umwe yagize ati “Baratwambuye twarumiwe, twatangiye akazi tariki 15 Ukuboza 2022, dutangirana na kampani nshya kuko iyari isanzwe yari imaze imyaka ibiri amasezerano yayo n’ibitaro arangiye none iyaje yaratwambuye, inzara irenda kutwica, ntabwo duhamagara ngo umuyobozi atwitabe.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko banambiye munzu kandi bamwe baravuye iwabo bavuga ko bagiye mu kazi none amezi akaba agiye kuba atatu batazi uko ifaranga rimera.

Undi mukozi twaganiriye avuga ko banambiye munzu kuko ntacyo kurya kirimo, rimwe na rimwe bakaba bamara gatatu batarakora ku munwa. 

Hari undi wadutangarije ko muri Mutarama batswe ibyangombwa bizezwa guhembwa none boss wabo akaba atakibasha no kubitaba kuri terefone.

Mu kumenya byinshi kuri iki kibazo twavuganye na Hategekimana Theogene, Umugenzuzi w’ibikorwa bya Real Security ishinjwa kwambura abakozi mu kiganiro na Rwandanews24 avuga ko umuyobozi wayo yagize ibibazo ariko bizakemuka mu minsi mike.

Ati “Umuyobozi wa kampani yagize ibibazo byatewe n’ama banki atari gukora neza, ariko turizera ko bitarenze kuwa gatanu w’iki cyumweru twatangiye tariki 24 Gashyantare 2023 bazaba bahembwe.”

Rwandanews24 twifuje kumenya nimba kuba ibitaro bifite abakozi bashinzwe umutekano badahembwa ntacyo byangiriza maze tugerageza kuvugisha Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Murunda, Dr. Nkunzimana Jean Pierre ntibyadukundira kuko twamuhamagaye yakumva ari itangazamakuru agakupa terefone, ndetse ntanasubize n’ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Ikibazo cy’umutekano mu bigo by’ubuzima muri aka karere bimaze iminsi bikemangwa dore ko ku Kigo nderabuzima cy’umurenge wa Rusebeya haheruka kwibwa Mikorosikopi na mashine, ndetse si aho gusa hibwe kuko no ku kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Manihira naho haheruka kwibwa nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandanews24 yo muri iyo mirenge iheruka kubifutangariza.

Impuzankano ya Real Security
Ibitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Murunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *