Nyaruguru : Hari abaturage bavuga ko bugarijwe n’ubukene nyamara bafite ubutaka bumaze imyaka 8 barabujijwe kubukoreraho

Hari abaturage batuye hafi ya Kiliziya ya kibeho mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko baheze mu gihirahiro cy’ubutaka bwabo bamaze imyaka 8 budakorerwaho babwirwa ko buzagurirwaho Bazilika, none kugeza ubu bukaba butarakoreshwa icyo bwari buteganirijwe.


Umushinga wo kwagura bazilika I Kibeho watangiye kumvikana mu ntangiriro za 2020 aha abaturiye hafi yaho bari baramaze kumenyeshwa ko ubutaka bwabo nta kindi cyemerewe gukorerwaho, nyamara imyaka ibaye umunani bari mu gihirahiro cy’imikoreshereze yabwo kuko icyo bwari buteganirijwe kitakozwe.



Bagasaba ubuyobozi bwa Kiliziya n’akarere kubabwira uko bizagenda kubutaka bwabo.umwe mubo twaganiriye Ati” Ntabwo tuzi igihe iyo Bazirika izubakirwa ndetse ntanuzi nyirizina aho izagarukira rero turi mugihirahiro.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza inagruka z’ubukene bari guhura nazo kandi bafite ubutaka bagombye kuba bakoreraho. Ati “ bikomeje kudushyira mu bihombo ubuyobozi bwakaganiriye na Kiliziya bakaduha ingurane cyangwa bakareka tugakoresha ubutaka bwacu.”


Hashize igihe tugerageza kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuri iki kibazo ariko ntibwifuza kugira icyo bubivugaho.

Ubu butaka buri mu kagari ka Kibeho mu murenge wa Kibeho ku butaka butagatifu , kuva mu mwaka wa 2014 nibwo aba baturage babwiwe n’ubuyobozi bw’akarere ko ntacyo bemerewe kubukoreraho.

Mu mwaka wa 2020 nibwo umushinga wo kwagura bazilika ya Kibeho watangiye kuvugwa aho wagombaga kurangira mu mwaka wa 2021 utwaye agera kuri miliyoni 70 y’u Rwanda. Gusa kugeza ubu ntabwo uyu mushinga uratangira gushyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *