Papa Francis yagennye Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.
Padiri Twagirayezu avuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro amaze imyaka hafi 30 mu Bupadiri kuko yabuhawe kuwa 8 Ukwakira 1995.
Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari umuyobozi wayo.
Diyosezi ya Kibungo iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu burasirazuba bwayo, ihana imbibi na Diyosezi Rurenge-Ngara yo mu gihugu cya Tanzania, mu majyepfo yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Muyinga yo mu gihugu cy’u Burundi, mu burengerazuba bwayo ihana imbibi na Arkidiyosezi ya Kigali, naho mu majyaruguru yayo ihana imbibi na Diyosezi ya Byumba.
Igizwe n’uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy’Akarere ka Rwamagana n’agace gato k’Akarere ka Gatsibo.
Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe igeruwe kuri Diyosezi ya Kabgayi, icyo gihe yari Arkidiyosezi, ishingwa na Mutagatifu Papa Pawulo wa VI kuwa 5 Nzeri 1968, maze atorera Musenyeri Yozefu Sibomana kuyibera Umwepiskopi.
Musenyeri Sibomana yasimbuwe na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga watorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 30 Werurwe 1992, yimikwa kuwa 5 Nyakanga 1992.
Kuwa 28 Kanama 2007, Diyosezi ya Kibungo yahawe Umwepiskopi wa gatatu, ari we Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri, maze yimurirwa muri Diyosezi ya Kibungo.
Ki itariki ya 29 Mutarama 2010, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yakiriye ukwegura kwa Musenyeri Kizito Bahujimihigo, maze asaba Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arkiyepiskopi wa Kigali, kuyibera Umuyobozi.
Kuwa 20 Nyakanga 2013 Diyosezi ya Kibungo Umushumba wayo bwite Antoni Kambanda wayiyoboye kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, umunsi yimikwa nk’Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, maze akomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.
