Nyuma yo kubanza kuburirwa irengero ntawe uzi amakuru ye, Umukinnyi w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, nyuma yo kugwirwa n’ibikuta by’inzu kubera umutingito wabaye muri Turikiya, yabonetse ariko yashizemo umwuka.
Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Gashyantare, ni bwo Mustafa Özat uyobora Ikipe ya Hatayspor yakinagamo Christian Atsu, yatangaje ko uyu mukinnyi yarokowe akiri muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta byaguye kubera umutingito washegeshe Turikiya na Syria ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare.
Ku rundi ruhande ariko, ushinzwe gushakira uyu mukinnyi ikipe, Nana Sechere, yanyomoje aya makuru avuga ko batazi aho ari ndetse akomeje gushakishwa.
Ushinzwe kureberera inyungu ze Murat Uzunmehmet, yatangaje ko uyu mugabo yabonywe mu matongo y’uyu mutingito atakiri muzima. Yagize ati “Christian Atsu yagaragaye, ariko birumvikana ko yamaze gutakaza ubuzima.”
Atsu yitabye Imana akurikiye undi mukinnyi w’umunyezamu bakinanaga, Ahmet Eyup, wapfuye afite imyaka 28.
Atsu wapfuye afite imyaka 31, yakiniye Newcastle imikino 107. Yanyuze kandi mu makipe arimo Everton, Porto, Chelsea, Málaga na Bournemouth.
Uyu mukinnyi wageze muri Hatayspor muri Nzeri avuye muri Al-Raed yo muri Arabie Saoudite, yari amaze guhamagarwa inshuro 65 mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana aho yayitsindiye ibitego icyenda.
Kugeza ubu, abasaga ibihumbi 41 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mutingito washegeshe Turikiya na Syria.